UR-Huye: Abanyeshuri barakangurirwa gusura Ingoro Ndangamurage ya Huye

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, barakangurirwa gusura Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda kuko ubwitabire bwabo bukiri hasi.

Iyi Ngoro Ndangamurage ni igicumbi cy’umuco n’amateka by’u Rwanda. Ikorana n’ibigo bitandukanye birimo na Kaminuza y’u Rwanda, mu bikorwa by’ubushakashatsi n’uburezi.

Bamwe mu banyeshuri ba UR Huye basuye iyi ngoro, bavuga ko beretswe byinshi bijyanye n’amateka y’igihugu.

Munezera Patrick wiga Ubugeni no guhanga udushya (Arts and creative industry) agira ati “Iyo utarabona ibintu, ubwabyo bigorana kubisobanura. Ingoro Ndangamurage ya Huye yatumye nsubira inyuma mu gihe cy’amateka n’umuco by’igihugu cyacu, kandi mu byo nahakuye, ubu nshobora gukora ibintu bitandukanye njyanisha n’imibereho y’Abanyarwanda.”

Imanishimwe Eric Geovaile we wiga Imiyoborere y’abaturage( Public administration and governance) avuga ko na we afite intego yo kuzasura iyi ngoro kugira ngo arusheho kumenya imibereho y’Abanyarwanda bo ha mbere.

Ati “N’ubwo ntarayisura, mfite intego yo kujyayo kuko nk’umuyobozi w’ejo hazaza bizamfasha kumenya amateka y’igihugu cyanjye.’’

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage ya Huye, Karangwa Jerome, avuga ko bakorana n’ibigo by’ubushakashatsi n’amashuri atandukanye, kandi ko borohereza abanyeshuri bayigana.

Ati “Dukorana n’ibigo by’ubushakashatsi n’amashuri atandukanye kandi dufasha abanyeshuri mu buryo bwo kuborohereza, haba kubijyanye n’amafaranga ndetse no kubaha umuntu ubasobanurira kugira ngo babashe kuhakura ubumenyi bujyanye n’amateka n’umuco by’Abanyarwanda.”

Karangwa Jerome kandi akomeza akangurira abanyeshuri batarayisura kubikora, kuko hari byinshi bari guhomba.

Ati “Ndakangurira abanyeshuri by’umwihariko abo muri Kaminuza y’u Rwanda kuza gusura iyi ngoro y’amateka kuko ubwitabire bwabo bukiri hasi, kandi bizabafasha kumenya amateka y’igihugu cyacu neza.”

Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda ya Huye, ifasha cyane abashakashatsi mu kubona inyandiko, ibikoresho n’ibindi by’umwimerere bikoreshwa mu gukora ubushakashatsi bushingiye ku mateka n’umuco by’Abanyarwanda.

Iyi ngoro yatangijwe mu 1989, ifite intego yo kubika no gukwirakwiza ubumenyi ku byerekeye amateka, umuco n’ubuzima by’Abanyarwanda.

MBONIMPA NEPOMUSCENE/THEKAMINUZASTAR