Umunyarwenya, umukinnyi wa filime, akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye gikwiriye kubera abandi urugero, akurikije aho cyavuye mu myaka 30 ishize n’aho kigeze ubu.
Uyu mugabo amaze iminsi mu Rwanda, aho yari yitabiriye ibirori byo gusoza Inteko rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo usiganwa mu modoka ku Isi (FIA).
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yatangaje ko ari kwiga ku buryo yabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, akahakorera ibikorwa byaha urubyiruko akazi.
Yagize ati “Dufite byinshi byo gukora mu Rwanda, ni ahantu hihariye ntekereza ko twakorera ibikorwa by’ubucuruzi. Ni byo turimo n’ikipe yanjye hano, ngo tubyaze umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari, kuko bizafasha mu guhanga imirimo no kuyitanga.”
Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho bishingiye ku miyoborere myiza.
Ati “Kuba mwarabashije kurenga ibi [Jenoside yakorewe Abatutsi], ni ikimenyetso cy’abo muri bo uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza mufite. Mbabwije ukuri muri abantu bihariye, ahubwo abandi bajye baza kubigiraho, bamenye igisobanuro cy’ubugwaneza, kubabarira n’urukundo.”
Steve Harvey yongeyeho ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi, ashingiye ku kuba ahanini abawutuye ari urubyiruko.
Ati “Mukwiriye kwibanda ku bakiri bato kuko ni bo ejo hazaza. Sinjye wo gutekereza kuri ejo hazaza kuko nta gihe kinini nsigaje, ariko nzi akamaro ko gufasha urubyiruko. Urubyiruko ni abantu bafite umutwe wo gutekereza no guhanga udushya.”
Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka ‘Little Big Shots Forever Young’ na ‘Steve Harvey’s Funderdome.’ Kuri ubu akaba akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa ‘Judge Steve Harvey.’

IMFURANZIMA DOMITIEN/THEKAMINUZASTAR
