Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho icyaha cyo gutera ubwoba umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 15 Ukuboza 2024, umukecuru witwa Mukarusine Immaculee wo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe yasanze ibarurwa munsi y’urugi rw’inzu atuyemo, yanditseho amagambo amutera ubwoba ko bazamwica.
Muri iyo baruwa yanditswe n’abantu bataramenyekana, harimo amagambo mabi y’iterabwoba.
Uwayanditse yakoresheje ikaramu y’umutuku avuga ko yitwa Harerimana, agaragaza umujinya n’urwango.
Yanditse ko azagirira nabi Mukarusine kuko ngo yihaye intego yo kubafungusha.
Hari aho yanditse ati “Ndagira ngo nkubwize ukuri, njyewe Harerimana ibyo wakoreye data nanjye nzabikwishyura kuko akebo kajya iwa mugarura.”
Uwanditse iyo baruwa yavuze ko adatinya gufungwa, kandi ko niyo byaba atazatezuka ku mugambi we wo kugirira nabi Mukarusine.
Ati “Wamfungisha utamfungusha, byose ni kimwe, n’ubundi nta kizambuza gukora ibyo nakubwiye. Kereka nibandasa n’ubundi Leta ni iyanyu.”
Nyuma yo kuyibona, Mukarusine yahise yitabaza ubuyobozi.
Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, zahise zikurikirana icyo kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yanditse kuri X ko batangiye gukurikurana icyo kibazo
Yagize ati “Iyi case (iki kibazo) turimo kuyikurikirana dufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha, kandi umutekano w’uyu mubyeyi urarinzwe kugira ngo ntihagire umugirira nabi.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, abinyujije kuri X yatangaje bafashe abantu babiri bakekwaho icyo cyaha.
Yagize ati “Iyi case iri gukurikiranwa, hari abantu babiri bafashwe bakekwa. Iperereza rirakomeje.”
Mukarusine asanzwe atuye mu Kagari ka Bisagara mu Mudugudu wa Umutuzo, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abana barindwi n’umugabo we.
IMFURANZIMA DOMITIEN/THEKAMINUZASTAR


