Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu mu Ishami ry’Imiyoborere n’Ubutegetsi (Governance and Public Administration) muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, bakoreye urugendo shuri ku Nteko Ishinga Amategeko no kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basobanurirwa imikorere y’izi nzego.
Ku wa 10 Ukuboza 2024, ni bwo aba banyeshuri 166 hamwe n’umuyobozi wabo basuye izi nzego nkuru z’ubutegetsi.
Umuyobozi wari uhagarariye kaminuza, Ndizera Vedaste, yabwiye The Kaminuza Star ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko kwari ukwereka abanyeshuri uko ibyo biga mu mashuri bishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Mu byo biga harimo imirimo ikorwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko. Nko mu isomo ryitwa “public institution”, n’iryitwa “political power”, bagiye babonamo ibijyanye n’inzego nkuru ziyobora igihugu cyacu, ariko bakabibasobanurira mu magambo gusa. Rero twabonye ko byabungura kurushaho baramutse bagiyeyo bakareba uko bikorwa.”
Abanyeshuri baganiriye na The Kaminuza Star bayibwiye ko basobanuriwe imikorere y’Inteko Ishinga Amateko, ndetse banamenya uko bakorana n’nzego zibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere.
Imanishimwe Emmanuel yagize ati “Namenye uko MINALOC ikora. Ikindi nasobanukiwe, ni icyo Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe. Ese ifasha ite abaturage? Ngize igitekerezo se nagitanga he kandi gute? Ibyo n’ibindi byose nibazaga nabisobanukiwe.”
Umumararungu Bonnet we yagize ati “Ni iby’agaciro cyane kwicarana n’abadepite ndetse n’abayobozi bakuru muri MINALOC. Turabashimira cyane ku bwo kwitanga bakadusobanurira imikorere yabo, kuko bihuye cyane n’ibyo twiga.”
Yakomeje agira ati “Na none kandi sinabura gushimira ubuyobozi bwa UR buduha amahirwe nk’aya. Turabasezeranya ko natwe tutazigera tuyapfusha ubusa ngo tubatenguhe.”
N’ubwo ari ubwa mbere aba banyeshuri bari basuye izi nzego ariko, Kaminuza y’u Rwanda ikunze gufasha abanyeshuri bayo gukora ingendo shuri ndetse no kwitabira amahugurwa ajyanye n’ibyo biga, kugira ngo abanyeshuri barusheho gusobanukirwa neza amasomo baba bigiye mu ishuri.
NDEKEZI JEAN MELANE/THEKAMINUZASTAR
