Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje

Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA, yihurije muri IBUKA, mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibikubiye mu itangazo IBUKA yashyize hanze ku Cyumweru, tariki 8 Ukuboza 2024.

Muri iri tangazo, IBUKA ivuga ko izakomeza guhangana no gukemura ingaruka za Jenoside mu Rwanda no mu mahanga.

Iti “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside imaze ihagaritswe, haracyagaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Umuryango IBUKA ukaba ukomeje gufata ingamba zo guhangana na zo no kuzikemura.”

Yakomeje igira iti ” Umuryango IBUKA ufatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda, uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeyeho ko “Umuryango IBUKA kandi uzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza y’ubumwe n’ubudaheranwa, nk’imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ari ryo ryose.”

Nyuma yo kwihuza kw’iyi miryango, Inteko Rusange yatoye Philbert Gakwenzire nka Perezida wawo, Christine Muhongayire agirwa Visi Perezida wa mbere, Blaise Ndizihiwe agirwa Visi Perezida wa Kabiri, mu gihe Louis de Montfort Mujyambere yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Umuryango wa IBUKA ni wo washinzwe mbere y’iyindi, aho washinzwe mu 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazasubira ukundi. Ikorera mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.

AERG yo yashinzwe n’abanyeshuri 12 bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, nyuma iza kugenda yaguka.

Ni mu gihe GAERG yo yavutse mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’andi makimbirane, hubakwa iterambere ry’u Rwanda.

Itangazo rya IBUKA rivuga ku kwihuza kw’imiryango itatu

IMFURANZIMA DOMITIEN/THEKAMINUZASTAR