HUYE: Abanyeshuri ba UR bishyuriye barumuna babo 60 ifunguro muri ‘Dusangire Lunch’

Hishyuriwe abana 60 muri gahunda ya "Dusangire Lunch"

Abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Imiyoborere n’Ububanyi n’Amahanga (Political Science and International Relations) muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, bishyuriye abana basaga 60 biga ku Ishuri Ribanza rya Runga amafaranga y’ifunguro rya saa sita, mu mezi yose y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ni igikorwa bateguye ngo cyunganire imbaraga Leta y’u Rwanda -binyuze muri Minisiteri y’Uburezi- yashyizeho, aho buri mwana wese afatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, muri gahunda izwi nka “Dusangire Lunch”.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, ubwo abanyeshuri 86 bagize iri shuri ry’Imiyoborere bari bamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’Ikigo cya Runga inyemezabwishyu, imbere y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’akagari iki kigo giherereyemo, Muneza Germain uhagarariye abanyeshuri bateguye igikorwa, yagaragaje uko igitekerezo cyabashibutsemo.

Yagize ati “Nk’abantu biga ibijyanye n’Imiyoborere n’Ububanyi n’Amahanga twatekereje ku gikorwa twashyira imbere, dusanga nyuma y’ishuri dukwiriye gufasha barumuna bacu mu mibereho myiza n’imyigire, bafatira ifunguro ku ishuri.”

Yakomeje agira ati “Twagize icyo gitekerezo duhita dufatanya n’ubuyobozi bwa kaminuza, ubw’Umurenge wa Ngoma ndetse tuza gukorana n’ikigo, baduhitiramo abana basaga 60 bagowe n’amikoro, twiyemeza kubishyurira amafaranga, aho buri wese azafatira ifunguro ku ishuri muri aya mezi yose y’igihembwe cya kabiri.”

Mukamana Jeannine ufite abana bane barererwa mu kigo cy’Ishuri Ribanza rya Runga, yagaragaje ko nk’ababyeyi bishimiye ko bunganiwe, avuga ko kuri ubu abana bakuriweho imbogomizi zatumaga badakurikira amasomo yabo uko bikwiye.

Ati “Byadushimishije cyane kuko nkanjye ubushobozi buba ari buke, n’amafaranga sinajyaga nyabona kuko hano mpafite abana bane, nkagira n’uwiga mu mashuri yisubuye. Rero kuba banyunganiye ndabashimiye cyane.”

Yongeyeho ko “Byabangamiraga imyigire kuko babonaga abandi bana barya, bo batabasha kwakirwa neza, bikaba byanabatera ipfunwe. Ariko kuko bazajya basangira n’abandi, bazajya bibonamo ko ari abanyeshuri maze bashyire umwete no ku masomo yabo.”

Ababyeyi bunganiwe bemeza ko bigiye kongerera abana babo umwete wo kwiga

Ni igikorwa kandi Nyinawumuntu Olive uyobora Ikigo cya Runga ashimira abanyeshuri ba UR, agaragaza ko iki ari ikimenyetso kiza cyo gushyigikira gahunda yashyizweho na Perezida Paul Kagame.

Ati “Gufatira ifunguro ku ishuri ni ibintu Nyakubahwa Perezida yashyize muri gahunda z’amashuri kuko bifite akamaro, kandi koko mbona iki gikorwa cyaratumye uburezi bugenda neza kurushaho, nk’umuntu umaze igihe kirekire mu burezi.”

Yakomeje agira ati ” N’ubwo urwo ruhare rwa bamwe mu babyeyi rwari rutaraboneka, ariko nibura iby’ibanze byo kugaburira abana biba byatanzwe na Leta. Rero hari ababyeyi byari bikigoye, ari na yo mpamvu dushimira aba banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.”

Nyinawumuntu Olive uyobora Ikigo cya Runga ashyikirizwa inyemezabwishyu y’abana 60 bishyuriwe

Musekeweya Assoumpta, Ushinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’uwari uhagarariye ubuyobozi bwa kaminuza muri iki gikorwa, we avuga ko ibi bigaragaza umutima ukunda igihugu, agasaba n’abandi kwigira ku bikorwa byiza nk’ibi.

Ati “Iki gikorwa cy’abanyeshuri tugiha agaciro gakomeye cyane. Mbere na mbere ni ukugaragaza umutima ukunda igihugu. Ikindi, ni ibyiza abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda baba babona ko igihugu cyabahaye, maze na bo bakagerageza kukitura. Ni n’igikorwa kandi kitwubakamo ubunyarwanda no mu miryango yo hanze [ya Kaminuza] muri rusange; buri wese akwiriye kwigiraho.”

Muneza Germain [ubanza iburyo] avuga ko we na bagenzi be bigana ari bo batekereje iki gikorwa. Ari iruhande rwa Musekeweya Assoumpta na Mbirizi Christian Bashinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko binyuze muri iki gikorwa, aba bana bagiye gufatira icyitegererezo kuri bakuru babo bo muri UR no kuba isoko y’ibisubizo by’ibibazo bikigaragara muri sosiyete, nk’uko Kayiranga Janvier uyobora Akagari ka Runga yabigarutseho.

Ati “Kuba abanyeshuri ba kaminuza bigomwa ifunguro bagafasha barumuna babo, ni igikorwa twakiriye neza kandi gitanga n’izindi nyigisho z’urugero ku bana, bakabona ko bafite bakuru babo babakunda, bikanabaha icyizere no kuzagera ikirenge mu cyabo. Bajyaga biga batekereza ko bataratanga ariya mafaranga, gusa uyu munsi bagiye kwiga bafite umutima utuje. ”

Ikigo cy’Ishuri Ribanza rya Runga giherereye mu Kagari ka Kaburemera, Umurenge wa Ngoma w’Akarere ka Huye, kikaba gifite abanyeshuri 1,087 bari mu cyiciro cy’inshuke n’icy’amashuri abanza.

Ubuyobozi bwacyo buvuga ko buri mwana wese muri abo, afatira ifunguro ku ishuri kuko Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura 90% by’ifunguro ryo ku manywa (lunch) ku banyeshuri barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 900, isaba ababyeyi na bo gutanga nibura 975 Frw ku gihembwe, kuri buri mwana.

Abana banaganirijwe ku nsangamatsiko “Uburezi bwiza, umusingi w’iterambere ry’ejo hazaza”
Abana basubije neza ibibazo byerekeye insanganyamatsiko, bahembwe amakayi
Bamwe mu banyeshuri 86 biga mu Ishuri ry’Imiyoborere n’Ububanyi n’Amahanga begeranyije ubushobozi

NIRERE JEAN CLAUDE/THEKAMINUZASTAR