Huye: Abanyeshuri babiri ba UR Huye bakomerekejwe n’abajura babategeye mu nzira

Abanyeshuri babiri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, bakomerekeye mu bujura bwabereye mu nzira batashye, ubwo bari bageze munsi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa kaminuza.

Ibi byabaye mu ma saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukuboza 2024, ubwo abasore babiri bageragezaga gutabara umukobwa wari wambuwe telefoni.

Umwe mu bakomerekeye muri ubu bujura, Haterurima Samson wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishami ry’Imiyoborere, yabwiye The Kaminuza Star ko babonye umusore umwe ari kwambura telefoni umukobwa wari uri imbere yabo, bagiye kumutabara haza abandi basore babiri bari kumwe n’uwo mujura, babatera ibyuma bituma n’abandi bari baje gutabara batinya. Byarangiye abo bajura batwaye telefoni, birukira mu ishyamba.

Haterurimana yavuze ko nyuma yo gukomeretswa bagiye kwa muganga bakitabwaho.

Ati “Mugenzi wanjye bamukomerekeje hejuru y’ijisho, naho njye bankomeretsa mu mutwe no ku musaya. Twahise tujya ku Bitaro bya Kaminuza, CHUB, na bo batwohereza ku ivuriro rya Medilab baradupfuka, baduha n’imiti.”

Si ubwa mbere muri izi nzira habereye ubujura nk’ubu kuko abanyeshuri ndetse n’abaturage bakoresha umuhanda uva kuri UR Huye werekeza ku Mukoni, cyane cyane mu masaha y’ijoro, bakunze kuhamburirwa.

Ku Mukoni ni hamwe mu ho abanyeshuri ba UR Huye bakunze kwamburirwa

Uretse ku Mukoni hakunze habera ubwambuzi, n’i Madina hafi ya kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye na ho burahabera.

Nkusi Dean George wiga mu mwaka wa mbere mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, avuga ko na we mu ijoro rya tariki 16 Ugushyingo, mu ma saa Yine, yatezwe n’abantu bakamwambura telefoni.

Yagize ati “Birukiye ahagana mu ishyamba riri munsi y’Urwunge rw’Amashuri  rwa Butare, mbakurikiye ngo ndebe ko nabambura telefoni yanjye barahagarara bakurayo ibyuma, bambwira ko  ninkomeza kubegera babintera, mpitamo gukiza amagara yanjye nsubira inyuma.”

Uretse abamburirwa mu nzira, na bamwe mu banyeshuri bacumbika hanze ya kaminuza bakunze guhura n’ikibazo cyo kwibwa, aho hari abataha bavuye mu masomo bagasanga inzu zera.

Shumbusho Jean Pierre wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami  ry’Ubukungu ndetse na Harindimana Cyprien wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Ivugururamibereho (social work), bavuga ko bibwe mudasobwa (laptops) ubwo abajura bazisangaga mu nzu bacumbitsemo, mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

Umuyobozi Ushinzwe Umutekano mu gace ka Madina gatuwemo n’abanyeshuri benshi, Nshimiyimana Ibrahim, yabwiye The Kaminuza Star ko icyo kibazo cy’ubujura kiri gushakirwa umuti.

Yagize ati “Ikibazo turakizi kandi duhangayikishijwe na cyo, ariko hari ibiri gukorwa. Muri ibyo harimo gushyiraho itsinda ry’abashinzwe umutekano mu bice bikunze kugaragaramo ibikorwa by’ubwambuzi, cyane cyane i Madina ndetse n’i Tumba.”

Nshimiyimana akomeza agira inama abanyeshuri ko mu rwego rwo kwicungira umutekano, buri wese akwiye kwirinda kugenda ari wenyine mu masaha y’ijoro kandi bakirinda no kuvugira kuri telefoni igihe bari mu muhanda.

Yabasabye kandi kujya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano igihe cyose bahuye n’ikibazo, kugira ngo bagikurikirane hakiri kare.

I Madina, ahaba abanyeshuri benshi ba aminuza, hakunze kubera ubujura bwo mu nzu ndetse n’ubwambuzi bwo mu muhanda

BYIRINGIRO PICHOU/THEKAMINUZASTAR