Abanyempano bo muri UR Huye bashyiriweho studio itunganya umuziki

Mu Karere ka Huye hashinzwe inzu itunganya umuziki yiswe Global Music Studio, yitezweho kuzamura impano z’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye bafite impano yo kuririmba.

Iyi nzu itunganya umuziki (studio) iherereye i Madina, munsi ya Credo Hotel, ahateganye na Restaurant La Tarte iri ku muhanda ujya kuri UR Huye.

Global Music Studio yashinzwe na Igwaneza Rudasumbwa Olivier, nyuma yo gushinga itsinda rya UR Show Bizz rihuriramo abanyamuziki bo muri kaminuza.

Aganira na The Kaminuza Star, Igwaneza yavuze aho yakuye igitekerezo cyo gushinga iyi nzu.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gushinga iyi ‘studio’ cyaturutse kuri gahunda yo kuzamura impano binyuze muri UR Show Bizz mbereye umuyobozi. Ikindi, ni ukuzamura imyidagaduro muri UR Huye ndetse no mu Karere ka Huye hose muri rusange.”

Igwaneza yavuze ko umwihariko w’iyi ‘studio’ nshya, ari uko abahanzi bazajya bakorerwa indirimbo n’abatunganya imiziki (producers) bagezweho, barimo Tell Them, Yee Fanta n’abandi.

Akomeza agira ati “Aba [ba producers] twaraganiriye tubagezaho igitekerezo cy’umushinga wacu wo kuzamura impano z’abanyeshuri bo muri UR Huye kuko ni ho ibikorwa byatangiriye, n’ubwo dufite gahunda yo kwagura ibikorwa tukagera no mu yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.”

Uyu muyobozi w’iyi nzi itunganya umuziki kandi avuga ko ibikoresho bafite ari ibigezweho, kuko mbere yo kubigura babanje kureba ibyo abandi basanzwe bakora uyu mwuga bakoresha.

N’ubwo n’abandi bahanzi bazajya bakorerwa indirimbo, Igwaneza yavuze ko abanyeshuri bo bazajya boroherezwa.

Ati “Abanyeshuri by’umwihariko bazajya batunganyirizwa ibihangano byabo ku mafaranga make (discounts) kuko icya mbere kigamijwe ari ukuzamura abanyempano kurusha izindi nyungu.”

Yongeyeho ko “Ikindi tuzabafasha ni ukumenyekanisha ibihangano byabo (promotion) binyuze mu itangazamakuru, ibyamamare byo ku mbuga nkorabyambaga ndetse n’ahandi hose hatuma abanyempano bacu bazamuka bagatera imbere.”

Igwaneza Olivier avuga ko intego y’ibanze ya studio ye ari ukuzamura impano z’abanyeshuri b’i Huye 

Umwe mu bahanzi bo muri UR Huye waganiriye na The Kaminuza Star, Muyoboke Patrick “Mando”, yavuze ko ari iby’agaciro kuba nk’abahanzi bakizamuka babonye inzu izajya ibatunganyiriza indirimbo kuko bajyaga bagorwa no kujya gukoresha indirimbo zabo i Kigali, aho banishyuraga amafaranga y’umurengera.

Mando kandi yavuze ko bizatuma hari n’impano nyinshi z’abanyamuziki bo muri Huye zizajya ku itara.

Umuhanzi Mando abona Global Music Studio nk’igisubizo ku bahanzi bakizamuka

Abashaka kugana Global Music Studio bahamagara umuyobozi wayo, Igwaneza Olivier, kuri nimero ya telefoni igendanwa ya 0783041517, cyangwa bakavugisha Ushinzwe Iyamamazabikorwa, Gatete Karim Clovis, kuri 0799318734.

Intara y’Amajyepfo by’umwihariko Akarere ka Huye, ni hamwe mu hahoze ari igicumbi cy’imyidagaduro ndetse n’umuziki  mu gihugu hose, ugereranyije n’ahandi.

Ibi byabaye mu gihe kingana n’imyaka isaga hafi 13, bikaba byaragirwagamo uruhare rukomeye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahabarizwaga, kuri ubu yahindutse UR.

Mu bahanzi b’amazina azwi na benshi bahazamukiye barimo The Ben, Tom Close, itsinda rya Dream Boys  ryari rigizwe na Platin P na TMC (kuri ubu ryasenyutse), ndetse n’itsinda rya Urban Boyz (na ryo ryatandukanya).

NDAGIJIMANA GILBERT/THEKAMINUZASTAR