Kaminuza y’u Rwanda (UR) yashyizwe ku mwanya wa gatandatu nka Kaminuza nziza yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nk’uko bigaragara ku rutonde rw’amashuri makuru rwa 2024, rushingiye ku bushakashatsi bwa Times Higher Education bwo muri uyu mwaka.
Kugira ngo hakorwe uru rutonde rwagiye hanze ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, hasuzumwe kaminuza 129 zo mu bihugu 22, hakoreshejwe uburyo bwateguwe hagamijwe kureba uruhare rwazo mu gukemura ibibazo by’aho ziherereye.
Abakoze isuzuma barebye ku bintu bitanu by’ingenzi ari byo: umutungo n’imari bya kaminuza, ibijyanye n’uburyo bwo kuyigeraho n’ubutabera bwayo, uruhare rw’abanyeshuri bayo, imyitwarire y’ubuyobozi bwayo ndetse n’urahare rwayo muri Afurika.
Uretse Kaminuza y’u Rwanda iri kuri uru rutonde, na Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubuzima (The University of Global Health Equity -UGHE) isanzwe ikorera mu Rwanda, iri ku mwanya wa kane kuri uru rutonde.
Kaminuza zo muri Afurika y’Epfo ni zo ziganje muri iyi myanya 10, aho harimo enye zo muri iki gihugu, zirangajwe imbere n’iya Johannesburg iza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.

Muri rusange, kaminuza 10 za mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zihagarariwe n’enye zo muri Afurika y’Epfo, ebyiri zo mu Rwanda, ebyiri zo muri Ghana, imwe yo muri Somaliya, n’indi yo muri Uganda.


NIYONYUNGU ALOYS/THEKAMINUZASTAR


