Abanyamakuru bahuguwe ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gukora inkuru zibanda ku bidukikije

Abanyamakuru b’umwuga n’abanyeshuri batanu bo mu Ishuri ry’Itangazamakuru, bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazamakuru ryibanda ku kurengera ibidukikije, binyuze mu mahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Muhanga.

Aya mahugurwa  yabereye muri Hotel Saint Andrew Kabgayi, kuva tariki ya 25 kugera ku ya 27 Ugushyingo 2024.

Yateguwe ku bufatanye n’ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru zibanda ku bidukikije, ‘Rwanda Environmental Journalists (REJ)’, ku nkunga y’Ikigo cyo muri Suède gifasha mu kongerera Itangazamakuru ubushobozi, ’Fojo Media Institute’ .

Umuyobozi Mukuru wa REJ, Daddy Sadiki Rubangura, yavuze ko impamvu muri aya mahugurwa bongeyemo n’abanyeshuri, ari uko na bo bagomba kugira amakuru k’uko inkuru ku bidukikije zikorwa.

Yagize ati ”Iyo umuntu ahuguwe bimufasha mu mwuga we wa buri munsi. Cyane cyane nk’umunyeshuri, iyo umuhuguye biramufasha, ntibyongere kumufata umwanya munini, ahubwo akabishyira mu bikorwa agatanga umusaruro.”

Rubangura kandi yavuze ko aya mahugurwa atari impfabusa ku banyeshuri  kuko umusaruro wabo REJ iwubona.

Ati “Bamwe mu banyeshuri twagiye duhugura ku bijyanye n’ibidukikije, uyu munsi turabibona ko ku mbuga nkoranyambaga zabo bashyiraho inkuru zijyanye na byo. Rero tubona ko hari umusaruro munini cyane bitanga, kuko ibyo bigishijwe babishyira mu bikorwa kandi babyishimiye.”

Uyu muyobozi kandi yagiriye urubyiruko inama yo gukoresha neza imbuga nkorabyambaga, rwibanda ku bifasha sosiyete Nyarwanda kuko hari uburyo bwiza zakoreshwamo.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa, babwiye The Kaminuza Star icyo bayungukiyemo ndetse n’icyo biyemeje gukora.

Iratuzi Berdine wiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yagize ati “Icyo nigiyemo ni ugukoresha ibikoresho mfite, nka telefoni, mfata amafoto cyangwa amashusho byigisha abantu ku bijyanye n’ibidukikije ndetse nkakoresha imbuga nkoranyambaga nkoresheje amajwi n’amafoto, aho kwandika ibintu byinshi.”

Iratuzi kandi yashishikarije abatuye Isi gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije, kuko yugarijwe n’ikibazo cy’umwuka uhumanye mu kirere, bityo ko abantu bagomba guhagarika ibikorwa byose byangiza ibidukikije.

Iratuzi Bardine [ibumoso] yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abantu uko babungabunga ibidukikije

Ngendanzi Yvan uri mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza y’u Rwanda,  we yabwiye The Kaminuza Star ko nyuma yo guhugurwa yiyemeje gukora inkuru nyinshi ku bidukikije.

Ati “Icyo nkuye muri aya mahugurwa ni uko inkuru zerekeye ibidukikije ziri hose. Rero ni inshingano zanjye gukoresha ubwenge ndetse n’ibitekerezo nkazibona.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri nungutse, ni uko ngomba gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo ngeze inkuru zanjye neza ku bankurikira.”

Ngendanzi Yvan [ibumoso] ni umwe mu biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwita ku bidukikije, binyuze mu nkuru azajya akora

Ibyo aba banyeshuri biyemeje bijya guhura n’iby’umunyamakuru wa Radio Salus, Ntagara Delphine, ushimira cyane REJ kuko yamufashije cyane kurushaho gukunda umwuga w’itangazamakuru.

Yagize ati “By’umwihariko, ndashimira REJ yampaye aya mahirwe yo kuba umwe muri bo, kuko byatumye ndushaho gukunda itangazamakuru. Ibintu nigiye hano bigiye kumpfasha kurushaho kubikora kinyamwuga ndetse no kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga  neza, ntangaza kandi nkatara inkuru zigisha ku bidukikije, nkoresheje  ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Ntagara Delphine [wambaye ingofero] ni umwe mu banyamakuru b’umwuga bakora inkuru ku bidukikije

Mu kurushaho kwita ku bidukikije, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye kugira ngo bigerweho.

Muri zo harimo gukora ishoramari ryagutse mu bijyanye n’ingufu zitangiza, mu kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku bidukikije, kwirinda itemwa ry’amashyamba rya hato na hato no kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere.

U Rwanda kandi ruri guteza imbere gahunda zitandukanye zigamije ubuhinzi bugezweho, ubutaka bugakoreshwa mu buryo bugezweho, na none rukanibanda kuri gahunda yo guteza imbere imiturire ibungabunga ibidukikije, haba mu mijyi no mu byaro.

INEZA UMUTONI NADIA/THEKAMINUZASTAR