Prof. Herman Musahara wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Prof. Herman Musahara wabaye umwarimu w'ubukungu muri Kaminuza y'Urwanda

Prof. Herman Musahara, wahoze ari umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024 azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye igihe.

Amakuru yatangajwe n’inshuti z’umuryango we yemeza ko yari amaze igihe arwaye, kandi ko yitabye Imana agikomeje urugendo rwo guharanira iterambere ry’ubumenyi n’ubukungu.

Prof. Musahara yatangiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1997, aho yakoreraga mu ishami ry’ubukungu kugeza mu 2021. Muri 2014, yayoboye Ishuri ry’Ubukungu muri iyi kaminuza. Uretse kuba umwarimu, yabaye n’umushakashatsi ukomeye mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi (Organization for Social Science Research in Eastern and Southern Africa) gifite icyicaro muri Ethiopia.

Dr. Joseph Nkurunziza, Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Prof. Musahara kandi bihanganisha umuryango we.

Yagize ati “Twamenye inkuru y’urupfu rwe, kandi turihanganisha umuryango we. Turahari ngo tumuherekeze mu cyubahiro.”

Yakomeje ashimira umurava n’ubwitange Prof. Musahara yagaragaje mu kazi ke.

Ati “Abenshi twagize amahirwe yo gukurira mu maboko ye. Yari umwarimu mwiza, umushakashatsi w’umuhanga, kandi umuntu ufite icyerekezo.”

Mu bijyanye n’amashuri ye, Prof. Musahara yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu masomo y’iterambere yakuye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo. Yabanje kwiga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, aho yakuye impamyabumenyi mu bukungu, ndetse no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu.

Abazi n’abakoranye na Prof. Musahara, mu butumwa bari gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga, bari kugaragaza ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye mu burezi n’ubushakashatsi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

 

Masengesho Ruben / The Kaminuza Star