Abiga itangazamakuru biyemeje kuba bandebereho mu kunoza Ikinyarwanda

Abiga Itangazamakuru muri kaminuza enye zo mu Rwanda, biyemeje kuba bandebereho mu kunoza imyandikire yemewe y’ururimi rw’Ikinyarwanda no kwirinda gutangaza amakuru atizewe, azwi nka ‘fake news’.

Babitangaje ku wa Gatatu, tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe muri gahunda yiswe ’Rwanda Media Program’ ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cyo muri Suède gifasha mu kongerera Itangazamakuru ubushobozi, ’Fojo Media Institute’.

Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Musanze, ahabwa abanyeshuri 20 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Mount Kenya & Kigali (MKU), Kaminuza ya East African Ishami ry’u Rwanda (EAUR) ndetse n’abiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK)

Aba bahuguwe ku mikoreshereze yemewe y’ururimi rw’Ikinyarwanda n’amategeko yarwo yemewe, uburyo bwo gutara amakuru no kuyatangaza ndetse n’ibijyane n’amakuru y’ibihuha (fake news).

Mukundwa Angelique wiga muri MKU, akaba umwe mu bahuguwe, yabwiye The Kaminuza Star ko yemera ko muri iki gihe hari bamwe batagiha agaciro imyandikire y’Ikinyarwanda ndetse no mu mivugire, kuko usanga amategeko atubahirizwa nk’uko bikwiye.

Icyakora, we avuga ko nyuma yo guhugurwa hari ibyo agiye kurushaho kunonosora.

Yagize ati “Niyemeje ko ari ngombwa gusuzuma niba ibyo nanditse bihura neza n’ibyo nshaka gusobanura, nubahiriza amategeko; ubwo ndavuga utwatuzo, kugira ngo inkuru nanditse yumvikane.”

Uyu uri kuminuza mu Itangazamakuru akomeza avuga ko nanone yungutse ko umunyamakuru atagomba kugaragaza amarangamutima cyangwa ngo avuge uruhande abogamiyemo, yiyemeza no kudasakaza ibihuha.

Yagize ati “Ntabwo twe twiga itangazamakuru twayahagarika [amakuru y’ibihuha] ngo aveho burundu, ahubwo twafatanya mu kwirinda kuyasangiza abandi.”

Mukundwa Angelique yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe

Tumusime Emmy we wiga muri EAUR, yavuze ibyo yungukiye muri aya mahungurwa agira ati “Namenye ko uko umuntu yandika mu bindi bintu bisanzwe, bitandukanye n’uko umuntu yandika mu binyamakuru. Ikinyarwanda cyaho kirihariye.”

Tumusime yavuze ko guhera ubu agiye kuba intangarugero mu kunoza imyandikire y’Ikinyarwanda, nk’umwe mu bandika ibisomwa n’abantu benshi.

Tumusime Emmy [uri iburyo] yiyemeje kuba intangarugero mu kunoza imyandikire ye y’Ikinyarwanda
Maniraguha Ferdinand usanzwe ari Umwanditsi Mukuru Wungirije ku kinyamakuru Igihe, akaba ari we wahuguye aba banyeshuri, yavuze ko kuri ubu ikibazo cy’abantu batanoza Ikinyarwanda nk’uko bikwiye ari ikibazo rusange ku barangije kwiga muri iki gihe.

Yakomeje asobanura ko ikirushijeho gutera inkeke ari uko usanga abantu bandika amakosa mu Kinyarwanda, ariko bakumva ari ibisanzwe.

Ati “Hakenewe ubukangurambaga bwo kumvisha abanyamakuru ko kwandika nabi Ikinyarwanda ari bibi, nk’uko bumva bameze iyo banditse nabi indimi z’amahanga.”

Yagiriye inama abiga itangazamakuru ko “Fake news kuyirwanya ni ukwigengesera, amakuru yose ubonye mbere yo kuyakwirakwiza ukayagenzura, ukamenya aho yaturutse.”

Maniraguha Ferdinand yasabye abahuguwe kwigengesera mu gihe batangaza amakuru, bakirinda ibihuha

Mu bihe bitandukanye urubyiruko rwagiye rusabwa gukoresha Ikinyarwanda neza.

Muri Gicurasi 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’urubyiruko rw’abakoranabushake barenga 7500 rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yarusabye kurushaho gusigasira no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda haba mu myandikire n’imivugire yacyo, birinda kurugoreka nkana.

Mugiraneza Thierry na Nirere Jean Claude ba UR, ni bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Abanyeshuri 20 bo muri kaminuza enye ni bo bahuguwe ku myandikira inoze y’Ikinyarwanda
Bari bashishikariye ibyo bigishwaga

Mugiraneza Thierry/ The Kaminuza Star