Abakinnyi b’ikinamico ba Radio Salus basangiye ubumenyi n’abo mu Bufaransa

Itsinda rikina ikinamico kuri Radio Salus, Iriba Performing Arts, ryakinnye ikinamico imbonankubone mu birori bya ‘Fête de la Science’ byitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.

Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2024, mu nyubako Théâtre de Verdure ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciatha, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse.

Iriba Performing Arts bakinnye ikinamico y’iminota 30 yitwa “Icyirezi nambaye”.

Iyi kinamico y’imiseruko umunani yanditswe na Ishimwe Yarakoze Seth Kefa, igaruka ku buryo urukundo hagati y’abakundana rwabangikanwa n’umuhamagaro (passion), kandi byose bikagenda neza.

Uwineza Elissa na Ikuzo Bellamie Raïssa ni bamwe mu bakinnyi ba Iriba bakinnye muri ibi birori
Dufatanye Jean d’Amour ukina ikinamico ashyiramo urwenya rwinshi

Nyuma y’iyi kinamico, abitabiriye ibi birori barebye filimi yitwa ‘Les Anonymes’ ya Mutiganda wa Nkunda.

Iyi filimi y’iminota 90, icuruzwa n’ikigo cy’Abafaransa, Orange Studio cyafatanyije na Vivendi Group.

Ikinamo Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana nk’abakinnyi b’imena, igaragaramo Ndimbati, Nicole Uwineza uzwi nka Mama Beni muri City Maid, Jules Niyomungeri uzwi nka Gatari muri City Maid n’abandi.

Mutiganda wa Nkunda yari yaje kwerekana filimi ye

Ku wa Gatanu na bwo ibirori nk’ibi byabereye i Rukira ku Murenge wa Huye.

Nyuma y’ibi birori, uhagarariye Fête de la Science, Muhindo Paulin ‘Caleb’, yabwiye The Kaminuza Star ko intego ya Fête de la Science ari uguteza imbere ubumenyi no kuzamura ururimi rw’Igifaransa.

Agaruka ku mpamvu bahisemo gukorera ibi bikorwa i Huye, Muhindo yagize ati “Akarere ka Huye gafitanye ubufatanye n’Umujyi wo mu Bufaransa witwa Castres. Biracyari ku rwego rw’akarere, ariko bizagenda bikura bigere no ku rwego rw’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Turi gutangira gutekereza tuti ‘Ese ko tubikoreye i Huye imyaka itanu, nta kuntu twakwimuka tukajya kwerekanira ahandi ibi bikorwa?’ Turashaka gukura kugira ngo ibi bikorwa bizagere mu Rwanda hose.”

Umutoza w’itsinda Iriba Performing Arts, Rugerinyange Eric, yabwiye The Kaminuza Star ko kugira ngo bakine ikinamico muri ibi birori batumiwe n’abategura ibi bikorwa.

Rugerinyange yavuze kandi ko iki gikorwa bacyungukiyemo byinshi.

Ati “Icya mbere twungutse ubumenyi ku bijyanye no gukina imbere y’abantu kuko akenshi dukinira kuri radiyo. Ikindi ni uguhuza n’abandi. Urumva, guhuza n’abantu bakora ibintu nk’ibyacu bo mu Bufaransa ni intambwe ikomeye ku Iriba.”

Yasoje asaba Abanyarwanda kumva ikinamico kuri Radio Salus buri wa Kane saa Mbiri n’iminota 40 ndetse no ku Cyumweru saa Mbiri n’Igice z’ijoro.

Izi kinamico kandi zishyirwa ku muyoboro wa YouTube wa Radio Salus.

Fête de la science ni igikorwa giterwa inkunga na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, kikaba kimaze imyaka itanu kibera mu Karere ka Huye gafitanye imikoranire n’iyi Ambasade kuva mu 1983.

Kagabo Joseph [ubanza ibumoso] na Kankesha Annonciatha [hagati] ni bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Huye bitabiriye iki gikorwa

Abakunzu ba sinema n’ikinamico ntibishwe n’irungu

Ishimwe Yarakoze Seth Kefa/TheKaminuzaStar