Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yatumiwe na Kaminuza y’u Rwanda mu Nama y’Urubyiruko izwi nka Career Summit izaba ku wa 8 Ugushyingo 2024.
Iyi nama ngarukamwaka izabera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ikazahuza abatanga akazi mu nzego za Leta hamwe n’abanyeshuri bitegura kurangiza amasomo yabo.
Umuhanzi The Ben uri mu bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda ndetse no ku ruhando Nyafurika ni umwe mu bazaganiriza abanyeshuri k’uko babyaza umusaruro impano zabo bitababujije gukurikira amasomo.
Aganira na The Kaminuza Star, Dr Mudaheranwa Benjamin uri mu bashinzwe gutegura iyi nama, yavuze ko uyu muhuro ari ingirakamaro ku banyeshuri bari hafi kujya ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Ni amahirwe ku banyeshuri bari gusoza amasomo yabo kuba bazabonana imbonankubone n’abatanga akazi mu nzego zinyuranye za Leta n’izifata ibyemezo. Abakoresha bazabona umwanya wo kubwira abanyeshuri icyo babifuzaho ubwo bazaba baje guhatana ku isoko ry’umurimo.”
Abajijwe impamvu batekereje kuzana umuhanzi The Ben nk’umwe mu bazatanga ibiganiro ku banyeshuri, Mudaheranwa yavuze ko ari umwe mu bantu urubyiruko rukwiye kwigiraho bitewe n’ibyo amaze kugeraho.
Ati “The Ben ni umuhanzi ufite izina rinini mu gihugu hose kandi byose abikesha impano ye. Ni urugero rwiza rw’umuntu wabashije kwiteza imbere biturutse ku mpano ye.”
Yakomeje agira ati “Abanyeshuri bacu twifuza ko bashyira imbaraga mu masomo yabo ariko batirengagije impano zabo.”
Uretse The Ben uzayitabira, muri iyi nama kandi hazaba harimo bamwe mu banyeshuri basoreje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda bakagirirwa icyizere n’ibigo bya Leta byabahaye imirimo mu myanya itandukanye.
Ubwo iyi nama iheruka kuba mu 2023 yari yabereye ku Ishami ry’i Gikondo, mu gihe nyuma y’i Huye izakomereza ku yandi mashami ya kaminuza.
Umuhanzi The Ben yaherukaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu 2009, ubwo yakoreraga igitaramo mu nyubako y’imyidagaduro izwi nka Auditorium.

Muhire Gilbert/TheKaminuzaStar


