UR Huye: Pamanento ati: “Gukomeza kwitana Bamwana biduhejeje mu mwobo” 

Umuhanzi NDATIMANA Thierry uzwi nka Pamanento wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yihanangirije bamwe mu bahanzi bo mu Majyeko basuzugurana hagati yabo, aho guhuza imbaraga ngo bazamure umuziki wabo mu buryo bwihuse.
Mu kiganiro Pamanento yagiranye na The Kaminuza Star yavuze ko gufatanya gukora umuziki no kwiga muri Kaminuza  ntacyo bihindura kumitsindire ye kuko ari byo bimufasha kuruhura mu mutwe, cyane ko kwiga ari byo ashyira imbere cyane ibya muzika bikaza nyuma.
Uyu muhanzi uhora arota kuzagafata nka Bruce Melody cyangwa akamurengaho yatubwiye ko ahamagawe na we ngo bajyane kurubyiniro akabona birabangamira amasomo yakoresha uburyo bwose amasomo ntabangamirwe cyane ko abayobozi b’ ishuri ngo batabura gufasha umunyeshuri ngo yiteze imbere.
Mu magambo ye yagize ati: ” Bruce Melody aramutse ansabye ko tujyana ku rubyiniro yaba ari amahirwe akomeye cyane gusa ntibyanyicira gahunda y’amasomo kandi na yo mahirwe nayabyaza umusaruro kubera ko dufite abayobozi batwumva, nabamenyesha bakampa uruhushya.”
Pamanento umaze kugaragara mu ndirimbo nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi nka Li John, Ira Badena, Badon, Tonalite zirimo: Kataza, naragusariye, ingaru ndetse n’ize wenyine nka: Kera, zuluma, yateguje abakunzi be indirimbo yise ndi tayali. Uyu muhanzi ababazwa n’uko umuziki mu mu Majyepfo udatera imbere avuga ko biterwa n’uko abahanzi bagenzi be badahuza ngo bashyire hamwe ugasanga ahubwo bari kwitana bamwana.
Buri muhanzi usanga yihugiyeho cyane ko nta muntu wabahuza bafite bityo bakihugiraho aho gufatanya, usanga nta muhanzi ufata indirimbo ya mugenzi we ngo ayisangize inshuti ze (share) cyangwa ngo amufashe kwamamaza ibikorwa bye kandi ari byo byatuma batera imbere.
Pamanento yiga muri Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo, by’umwihariko agakurikira amasomo ajyanye n’ ubuhinzi(Agroforestry).
Umwanditsi: NIYITEGEKA Jean D’ amour