UR HUYE: Ubwitabire bw’ibitaramo bukomeje kuba buke

 


Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye igitaramo kitagenze neza bitewe no kubura ubwitabire, akaba ari igitaramo kiswe “Destination Entertainment” kikaba cyagaragayemo abanyempano batandukanye biga muri kaminuza y’ u Rwanda.

Ni igitaramo cyari giteganyijwe gutangira ku isaha y’i saa kenda z’umugoroba (15:00), gusa izo saha zaje kugera nta bantu barahagera ku buryo igitaramo kitari gutangira kuri izo saha. Bitewe n’uko ubwitabire bw’abanyeshuri bwakomeje kuba buke, bakomeje kubategereza, ibi byaje gutuma igitaramo gitangira ku isaha y’i saa mbiri z’umugoroba.

Iki gitaramo kandi uretse kuba cyabuze abantu benshi bakitabira, cyaje kuzamo n’ibindi bibazo, aho nyuma y’akanya gato igitaramo gitangiye, baje gutenguhwa n’ibyuma, ibi byaje gutuma igitaramo gihagarara mu gihe gito barimo batunganya ibyuma ngo bisubire ku murongo.

Iki ni igitaramo cyabanje gushyirirwaho ibiciro byo kwinjira, aho bari bashyizeho ko igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo ari amafaranga igihumbi (1000), gusa nyuma yo kubona ibibaye ku gitaramo cyagombaga kubera muri kaminuza y’u Rwanda n’ubundi, cyari cyatumiwemo Davis-D ndetse na B-Threy, bahisemo gukuraho ibiciro byo kwinjira kugira ngo batazabura abantu na bake baza kukitabira.

Igitaramo cyaje kurangira ahagana ku isaha y’I saa tanu (11:00), gusa kugeza izo saha byagaragaraga ko iki gitaramo cyakomeje kubura ubwitabire bw’abanyeshuri, ibi bikomeza gushimangira ko urukundo abanyeshuri bo muri kaminuza bari bafitiye imyidagaduro rwashize.

 

Ubwitabire bwari buke mu gitaramo

Umwanditsi: NDIKUMANA Jeremie