UR FC yatsindiwe i Nyanza

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Kaminuza y’u Rwanda yatsinzwe na Nyanza FC mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Ni umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho ikipe ya Nyanza FC yari yakiriye UR FC.

Mbere y’uyu mukino ikipe ya Nyanza FC yari iri ku mwanya wa gatandatu ifite amanota umunani, mu gihe UR FC yari ku mwanya wa munani n’amanota atanu. Byumvikana ko wari umukino w’amakipe ajya kwegerana mu mbaraga.

Ibi byaje no kugaragara mu mukino aho amakipe yombi yakinanaga ishyaka agakina cyane arinda izamu ryayo, ari nako yanyuzagamo agasatirana ashaka gufungura amazamu.

Ubwugarizi bw’impande zombi bwakomeje guhagarara neza ndetse bubasha kugenda buzimya udutero shuma twagabwaga n’ubusatirizi, amakipe yombi arinda ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri nabwo byabaye uko, n’ubwo abafana ba UR FC bataburaga kwikoma umusifuzi wasifuraga uyu mukino bavuga ko ari kubogamira ku ruhande rwa Nyanza FC, ariko iminota 90 yarinze irangira nta gitego kibonetse.

Umusifuzi yongeyeho iminota ikenda ngo umukino urangire, amakipe yombi atangira kwiyakira ko agiye kugabana amanota, buri imwe igacura inota rimwe.

Ku munota wa kenda ari nawo wa nyuma mu yari yongeweho, nibwo umukinnyi wa Nyanza FC yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina usangayo rutahizamu we wazamukanye na myugariro wa UR FC washakaga gukiza azamu.

Aba bombi bazamutse bagonganira mu kirere bagwa hasi, umusifuzi yemeza ko rutahizamu wa Nyanza FC yakorewe ikora atanga penariti yateje imvururu kuko itavugwagaho rumwe.

Gusa n’ubwo abasore ba UR FC batabyumvaga neza, iyi penariti yatewe neza n’uwitwa Sam, umukino urangira Nyanza Fc ibyina intsinzi.

Nyanza FC yabonye amanota atatu ku munota wa nyuma

Patrick bakunze kwita Mbappe ni umwe mu bakinnyi ba UR bigaragaje

Umwanditsi:NDAYISHIMIYE Fabrice