UR Huye: Mu kitwa Isango na muzika awards Tour byari umuriro.

Ni igitaramo gitegurwa na Isango star cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye , bikaba bimaze kuzenguruka intara 2, Uburasirazuba mu Bugesera & Amajyepfo mu karerere ka Huye, hakaba hatahiwe Umujyi wa Kigali ari na ho ibihembo bizatangirwa nyuma y’izenguruka ryabyo.
Byari biyobowe n’umushyushyarugama akaba n’umuhanzi wabigize umwuga Mc Tino aho yabanje gutanga amahirwe ku mpano nto zo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye na zo zirigaragaza.
Mc Tino yishimye imbere y’abanyeshuri ba Kaminuza avuga ko abandi ba Mc barimo Mc Buryohe ntacyo bavuga imbere y’abo banyeshuri kuko ngo yahiswemo bu bwitonzi n’ubushishozi n’iyi kompanyi yateguye ibi bihembo byabanjirijwe n’ibitaramo kuri iyi nshuro.
Mu by’ukuri iyi nzu y’imyidagaduro mberabyombi izwi nka Main Auditorium yari yuzuye mu myanya yicarwamo, ariko imyanya ihagarararwamo ntiyari yuzuye. Saa 19:10 Tom close yahamagawe ku rubyiniro ahita abaririmbira gusa ku buhanga bw’ibyuma babanzaga gushyiramo intangiriro y’izakera bikagaragara ko ari ibyari byapnzwe. Yaje aherekejwe n’abako0bwa b’ibizungerezi ba Kigali Protocol aririmbana n’abafana karahava akajya abareka bakiririmbana, bya bintu bivugwa ko abahanzi bakuru batavunika nk’abato. Yahereye kuri ‘Naba umuyonga’, ‘Igikomere’, n’izindi.
Saa 19:15 yakuyemo isaha yari yambaye ayijugunya mu bafana barayijyanira burundu, ibintu bidakunze gukorwa na buri umwe. Saa 19:18 yaririmbye ‘Mbwira yego’ maze abasaba gucana amatara ya telefone babikora bishimye ndetse n’abo muri VIP ahazwi nko mu Gikonari barabikora kandi basanzwe bamenyereweho gusuzugura bikanatuma bamwe mu bahanzi batinya kuririmbira aha hantu.
Saa 19:20 yakubisemo indirimbo ‘Ferari’ noneho bafatanya na Mc anavuga kuri album ye nshya ‘Essence’ anabyina bitamenyerewe bituma abafana be ndetse n’abari bitabiriye uri rusange batwarwa.
Saa 19: 29 bashyizemo indirimbo ‘Igikomere’ yahogoje benshi biganjemo igitsinagore. Tom Close yasoje kuririmba bagihagaze nk’uko yari yabibasabye. Bageze ku gitero cya rap ya Buda yihagarariye binavugwa ko ashobora kuba agorwa n’iyo rap y’amagambo ya Buda aririmba asukiranya anageraho c (Dj) kuyikupa bikomereza izindi. ‘Thank you’ ye na The Ben Tiger yagiyemo saa na 19:34 bahita bajya mu bicu ari na yo yasorejeho, abafana bahita bicara saa moya na 38.
Nel Ngabo yuruye kuri podium saa 19:39 abanza gutegeka bigaragara ko guhagarika akaririmbana live n’abafana. Gusa hagati aho, byibajijwe ukuntu Tom Close aririmba mbere ya Nel Ngabo, kandi bimenyerewe ko umuhanzi mukuru aririmba nyuma yabo aruta ndetse anarusha abafana mu muziki cyane cyane mu bitaramo nk’ibi biba bigenewe gutanga ubutumwa. Ntibyarangiriye aho, kuko nk’itangazamakuru twaje kumenya ko Tom Close yari ari kwihuta akava ku rubyiniro ahita yoitahira atarindiriye ko bihumuza. Yasoje saa 19:56 ahita atanga ubutumwa ku bitabiriye ababwira ko ufite inzozi wese agomba kuzisohora zikaba impamo.
Saa 20:00 zuzuye abafana bahise bataka Bushali bavuga ngo ” Bushi, Bushi, Bushi, Bushi” bagira ngo abataramire cyane ko bari bahamaze igihe kitari gito Kandi basigaye barambirwa vuba kuko batamenyereye ibitaramo nka mbere. Mc yahise yakira umuterankunga w’ubwishingizi ‘Old Mutual’ na bo ntibatinda kuko babonaga ko abanyeshuri nta kindi bashaka kumva atari Bushali.
Saa 20:02 basoje maze haza abandi baterankunga ba Isango Star Radio & Tv bakubita babangura bamara umunota 1.
Saa 20:04 Haje undi muhanzi wo muri campus witwa Pamanento bitungura benshi ukuntu bitari ku mirongo kuko bidasanzwe ukuntu abahanzi bato baheruka kuririmba kandi hari abakuru bakabanza n’ubwo na we batamwemereye aririmba indirimbo zirenze 1. Yasoje saa 20:06 maze Mc ahamagara umuyobozi w’abanyeshuri ‘Guild President Geofrey Bugingo na we atanga ubutumwa bugendanye n’insangamatsiko yo gushishikariza urubyiruko kwirinda Virusi Itera SIDA.
Saa 20:08 Mc Tino yahaye umwanya umuvangamiziki na we arayibavangavangira koko baranezerwa amara umunota wose avanga. Mc Tino yanyuzagamo agatanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 ku banyeshuri, umwe wiga Governance(Ubuyobozi) na Fanny wiga BIT (ubushabitsi na Tekinolji).
Saa 20:12 bahamagaye Ingagi nk’uko abyiyita, Bushali, Bushido umwami wa Kinyatrap. ‘Umwirabura’ ni yo ndirimbo yahereyeho izamura amarangautima y’abafana be, akurikizaho ‘Kinyatrap ku mugongo’. Byarangiye bataye ibyicaro bigira imbere maze bacana amatara bihambaye ahita akurikizaho ‘Tsikizo’ ibashyira ibicu. ‘Bahabe’ yayiririmbye saa 20:19 abafana bakajya bamwikiriza. Bamusabye ngo atange ubutumwa, Bushali yabasabye ko nibijya byanga bajya bakoresha agakingirizo we yise ngi ni ‘Imisaza’.
Saa 20:26 yasanzwe ku rubyiniro n’agakundi k’abari imbere cyane benshi nka 30 b’abahungu bafatanya kwishima no kubyina. 31 yagiye mu bafana gusa ntibamugumana. Indirimbo nka ‘Ku gasima’, ‘Kurura’, ‘Ni mwebwe’, n’izindi zirimo ‘Bermuda’ ye na Davis D yasorejeho abafana badashaka ko asoza maze ka gakundi karongera kamusanga imbere barongera barishimana Ari na ko bayiririmbana.
Saa 20:45, nyuma y’iyi ndirimbo, nta wundi muhanzi cyangwa ikindi gikorwa cyakurikiyeho kuko gahunda zose zari zapanzwe zari zisojwe kandi neza. Umuvanzi w’imiziki yahise ashyiramo indirimbo yishakiye gusa abanyeshuri babyima amatwi bisohokera urusorongo kuko ibyishimo bisendereye bari baje kuhashaka bari babibonye ku bahanzi bakunda batari bake.
Umwanditsi: MDIKUMANA Jeremie