UR Huye: Byari ibicika mu gitaramo kiswe Theatre Night

Mu ijoro ryo ku wa 5, tariki ya 24/11/2023 habaye igitaramo kiswe Theatre Night cyateguwe n’itsinda rya ‘Les Stars du Theaathre’ kibera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, kikaba igitaramo cyari kigamije gushyushya imyidagaduro muri iyi Kaminuza. 
Ni igitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba  ariko ntibyakunda kuko ayo masaha yageze ubwitabire bukiri hasi. Saa mbiri z’umugoroba zirengaho mike umuvangamiziki Dj Kibamba yatangiye kuvangavanga injyana zitandukanye z’umuziki ahashyushya kugira ngo abari bamaze kuhagera badakonja maze bakisubirirayo.
Nyuma yaho gato, umushyushyarugamba Rwamucyo yagiye ku rubyiniro atangira guhamagara n’abandi bari batarahagera. Yanaboneyeho guhamagara ababyinnyi bagize itsinda rya Afrodance basoza kubyina saa mbili na mirongo itanu n’umwe abafana babakomera amashyi y’urufaya.
Saa 21 na 21 abashyushyarugamba bateguje umuhanzi. Mu majwi y’urusaku rwinshi hazamo Chona Hodari. Gusa kuko Hodari yari we muhanzi mukuru, yari yapanzwe kuririmba nyuma ya bose nk’ushyiraho akadomo ndetse kugira ngo n’abafana badataha, bahagume bamurindiriye bityo bahabwe ubutumwa mu ikinamico nk’uko byari byashyizwe muri gahunda.
Mbere y’uko ikinamico itangira, abanyempano bari batangiye kwinubira za mikoro kuko zari zatangiye kugira ibibazo bya hato na hato. Igikorwa cy’ingenzi, ikinamico ya Les stars du Theaathre yahawe rugari abafana bahita bavuza akaruru dore ko ari na cyo cyari kibaraje inshinga.
Umuhanzi Chona Hodari wari wasabwe kujya ku rubyiniro n’abafana kuva kare, yagiye ku rubyiniro. Akizamuka, abafana bavugije induru atangira kuririmba indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Impamba’ asoreza ku yo yise ‘Melody’. Uyu muririmbyi yagaragaje itandukaniro nk’umuhanzi mukuru wanasoreje abandi bahanzi bagenzi be bahasusurukije barimo Faimah, Dem Khush, Wakii n’abandi. Uyu, yari afite agatsiko k’abamufanaga bibumbiye hamwe bituma abandi bahanzi banuganuga ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Ibi, Hodari yabihakanye yivuye inyuma ubwo yaganiraga mu muhezo n’umunyamakuru wa The Kaminuza Star ati” Gewe iki kibuga ndakizi. Indirimbo zange zirazwi kuko naziririmbga tujyana n’abafana nk’uko byharagaye. Nta kindi kibyihishe inyuma uko si ubwa mbere ntaramiye hano kandi hose byagendaga neza”.
Kimwe n’umuhanzi Mahoroyimana Fabrice ukoresha izina rya Faimah mu buhanzi yemeje ko yari imitegurire myiza anashima uruhare abanyeshuri bagaragaje rwo kwitabira iki igitaramo ndetse anasaba abantu gufatanya muri uru ruganda rw’imyidagaduro.
Ati” Icyo nemeye cyo, ni uko bategura. Icya 2 ni uko n’abantu baho ubona bitabira bitandukanye no mu yandi ma Campus. Tugomba kugira Ubufatanye. Ubufatanye, buzava muri twebwe twabanje kumvikana. Nitwumvikana, nidukorana, nidufatanya, …bizatuma natwe hari umuntu uva hano akagera no ku rundi rwego”.
Ni igitaramo cyari kihariye kubera udukoryo rwinshi twabereyemo nk’umukino wo gucuranwa amandazi ku bakinyi 4, murumuna wa Dr. Nsabi usanzwe witwa Nadjua, ndetse na Duru. Aba bakaba ari abanyarwenya bavugaga ururimi rw’Ikinyamusanze bimenyerewe kuri Nsabi muri sinema Nyarwanda bikanamukundisha abayikurikirana. Hari kandi Chona Hodari waririmbye indirimbo ye nshyashya ‘Melody’ abafana bakijugunya mu birere, bamwe bamusanga ku rubyiniro bamumurika amatara menshi ya telephone ndetse bamufasha kuririmba no kubyina iyi ndirimbo.
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo n’umuziki ugezweho wavanzwe na Dj Kibamba hanyuma abagize itsinda ryateguye iki gitaramo basigara muri iyi nzu y’imyidagaduro binegura mu gihe abafana bo bari bamaze gushiramo bitahira ariko saa sita z’ijoro zari zimaze kurengaho gato habaye ku wa 6 tariki ya 25/112023.
Umwanditsi: NDIKUMANA Jeremie