School of Arts, Languages and Communication Studies( SAL&CS), igizwe n’abiga ibijyanye n’Ubugeni, Indimi Itangazamakuru n’ Itumanaho, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda abiga mu ishuri ry’Ubuyobozi n’Imiyoborere(Governance and Leadership) bahuriye ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023, ni bwo kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rya Inter-school mu mupira w’amaguru.
Ni irushanwa ryari rimaze amezi asaga atatu aho amakipe yatangiye ahatana ari ikenda abumbiye mu matsinda atatu, hakazamuka ikipe imwe mu itsinda ndetse hagatoranwa n’ikipe yitwaye neza mu zatsinzwe, ariho havuye amakipe ane yageze muri kimwe cya kabiri.
Muri kimwe cya kabiri SAL&CS yahuye na Midwifely(Abiga ububyaza) ibasezerera ibatsinze ibitego 2-1, ari na byo byayihesheje gukatisha itike yerekeza ku mukino wa nyuma mu nzira zo gutwara igikombe yagombaga guhanganira na Governance.
Uyu mukino wa nyuma wahuzaga SAL&CS na Governance watangiye saa 16:10 utangirana imbaraga n’ishyaka ku mpande zombi, ariko Governance igakina umukino wo guhererekanya cyane mu gihe abakinnyi ba SAL&CS bo bakinaga umupira wihuta cyane basatira izamu vuba mu nshuro nke bafataga umupira.
N’ubwo Governance yari hejuru cyane mu guhererekanya umupira ariko abakinnyi ba SAL&CS babonaga uburyo bwinshi imbere y’izamu binyuze mu kwiba umugono ba myugariro, byaje gutuma Niyonzima Gervais atsinda igitego kimwe rukumbi cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere, bajya kuruhuka SAL&CS itsinze Governance 1-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse ubona ko afite intego zitandukanye cyane ariko zose ziganisha ku gushaka intsinzi. Ikipe ya SAL&CS yakoraga ibishoboka byose ngo irebe ko yarinda igitego cyayo yari yabonye hakiri kare, mu gihe Governance yo yasatiraga cyane igira ngo irebe ko yakwishyura igitego yari yatsinzwe.
Iyi mikino y’impande zombi yatumye mu gice cya kabiri ikipe ya SAL&CS yerekwa amakarita y’umuhondo menshi kubera gukora amakosa cyane, amakosa bakoreraga abakinnyi ba Governance bihariraga umupira cyane ndetse babacenga kenshi binjira mu rubuga rw’amahina.
Iminota yagendaga ivaho umwe Governance ibona ko igikombe kiri kuyinyura mu myanya y’intoki nyamara ariyo yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino, bituma itangira gukinana igihunga itangira gutakaza imipira myinshi ndetse no guhagarara nabi mu kibuga bakajya gushaka igitego nyamara biyibagiza ko gutsindwa icya kabiri na byo bishoboka.
Abakinnyi b’ikipe ya SAL&CS bakomeje kujya batera uduteroshuma ku mipira bazamukanaga bihuta mu gihe Governance yabaga yazamutse yose ije gushaka igitego, mu minota ya nyuma Bonheur atsindira SAL&CS igitego cya kabiri cyahise kiyoyora ikizere abakinnyi n’abafana ba Governance bari bafite ko bakwishyura.
Irushanwa ryahise rishyirwaho akadomo ikipe ya SAL&CS ibaye iya mbere nyuma yo kwegukana igikombe, naho Governance iba iya kabiri.
Byari bizwi ko ubusanzwe ikipe ibaye iya mbere ihabwa amafaranga agera ku bihumbi 100 Frw naho iya kabiri igahabwa ibihumbi 80 Frw, gusa kuri ubu ibihembo ntibiratangazwa.
Ikipe ya SAL&CS yegukanye igikombe n’ubwo mbere itahabwaga amahirwe menshi
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba SAL&CS nyuma yo kwegukana igikombe
Governance yakinnye umukino ubereye ijisho ariko amahirwe ntiyari mu ruhande rwayo
Umwanditsi: NDAYISHIMIYE Fabrice