Bagihabwa mudasobwa, bamwe bahise bazigurisha: Ibi byagize inguruka ku batarazihabwa

Tariki 03 ndetse 05 Ugushyingo, 2023 ni bwo Umuyobozi ushizwe Isakazamakuru n’ Inozamibanire( Communication Officer) muri Kaminuza y’u Rwanda, Bwana Kabagambe Ignatius, impamvu yadidije itangwa rya mudasobwa ku banyeshuri bari batarazihabwa, aho yagaragaje ko iki gikorwa cyakomwe mu nkokora na bamwe mu banyeshuri bazihawe ku ikubitiro bagahita bazigurisha.
Ibi yabitangaje yifashishije ubutumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda, X rwahoze ari Twitter nyuma yo kwakira ubutumwa bwinshi bw’abanyeshuri bamugezaho ibibazo birimo kudahererwa mudasobwa ku gihe ndetse n’iby’imibereho yabo muri rusange.
Kabagambe yibukije abanyeshuri bababajwe no kudahabwa mudasobwa bemerewe ku gihe ko Leta itanga mudasobwa kugira ngo zibafashe mu myigire, nyamara bamwe bakabyirengagiza ahubwo bakihutira kuzigurisha.
Yagize ati: “Mbafitiye igihe gito […] cyo kubaganiriza, reka mbabwire ibanga, abatarahabwa mudasobwa uko mubabajwe no kuba mutarazibona, Leta yazibahaye ibabajwe byikubye inshuro ebyiri n’abazigurishije. Leta ni umubyeyi, mu nshingano za kibyeyi, yahaye abana bayo mudasobwa bakeneye zo gukoresha mu kwiga amasomo ku ishuri, maze byahise bigaragara ko bamwe bazigurishije bakizihabwa. Ese ubwo ari mwe Leta mwabyifatamo mute”?
Kabagambe yakomeje asobanurira abanyeshuri ko nyuma y’igenzurwa ryakozwe bagasanga bamwe mu banyeshuri barazigurishije, ubuyobozi bwa kaminuza bwasabye ibisobanuro abatahuwe, ndetse banashyiraho uburyo bukumira igurishwa ryazo, mbere y’uko itangwa risubukurwa.
Kabagambe yanamaze impungenge abanyeshuri batarazihabwa ko n’ubwo igihe bagombaga kuzihererwaho cyatinze bazazibona bidatinze nyuma yo kugenzura no gukumira itezwa ryazo.
Nyamara n’ubwo umuvugizi wa kaminuza y’u Rwanda asobanura impamvu yisubikwa ry’itangwa rya mudasobwa, bamwe mu banyeshuri batarahabwa mudasobwa bagaragaza ko bikomeje kubangamira imyigire yabo, kandi ikizere cyo kuzihabwa kigenda kiyoyoka.
Kayumba Abdallah,Umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’Itangazamakuru n’Itumanaho mu ishami rya Huye, agaragaza ko bibangamiye imyigire ye cyane kandi ko kuva yatangira amasomo bitamworoheye ahanini bitewe no kuba nta mudasobwa agira.
Yagize ati: “Biragora cyane gukora imikoro duhabwa buri munsi kuko usanga bidusaba gukoresha mudasobwa kandi ntazo tugira bigatuma tudindira ndetse bikanatuviramo gutsindwa amasomo […] Nta cyizere dufite ko bazaziduha bitewe n’igihe gishize urumva ko bikigoranye”.
Mushimiyimana Peresi we wiga uburezi mu mwaka wa Gatatu mu Ishami rya Nyagatare, avuga ko kutagira mudasobwa yo kwigiraho byatumye atsindwa isomo kandi ahangayikishije n’aho azakura ubwishyu.
Ati: “Kwiga ntafite mudasobwa byatumye isomo rimwe ryo mu wa Mbere rimfata bitewe no kubura uko nsubiramo amasomo duhabwa n’abarimu. Ubu mpangayikishijwe n’aho nzakura ibihumbi Mirongo Inani (80,000 rwf) yo kuzishyura, ikindi kandi dore ngiye no gutangira kwandika igitabo gisoza amashuri na byo urumva ko bitazanyorohera nta mudasobwa mfite”.
Abanyeshuri bishimiye isubukurwa ry’itangwa rya mudasobwa
Gahunda yo guha abanyeshuri mudasobwa bigira ku nguzanyo ya Leta yongeye gusubukurwa kuwa 24 Kamena 2023, nyuma yo kuyitangiza mu mwaka wa 2016 hagamijwe kunoza imyigire ndetse n’ireme ry’uburezi, ikaza guhagarikwa byagatenyo muri 2019 , nyuma y’uko amasereno Kaminuza y’u Rwanda yari ifitanye n’uruganda rwa “POSITIVO BGH” arangiye.
Aya masezera ntiyabashije kuvugururwa bitewe n’uko ubu bwoko bwa POSITIVO butari bufite ubushobozi buhwanye n’imyigire yo muri Kaminuza, kuko wasangaga zipfa ubusa kandi ntizinarambe.
Mu isubukurwa ry’iki gikorwa, ku ikubitiro cyahereye ku banyeshuri biga mu mashami ya Nyarugenge na Gikondo yombi aherereye mu Mujyi wa Kigali ari na ho ibi bibazo byo kugurisha mudasobwa byagaragaye.
Mudasobwa zitangwa ni izo mu bwoko bwa Lenovo Notebook i3, i5 ndetse na i7, zigatangwa hashingiwe ku buremere bw’ibyo umunyeshuri wayisabye yiga.
Umwanditsi: NSHIMIYIMANA Rodrigue