UR-Huye: Barasaba ubwiherero mu nyubako ya Bâtiment Centrale


Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, baravuga ko kuba nta bwiherero rusange bubarizwa mu nyubako izwi nka Bâtiment Centrale biteje ikibazo, bityo bagasaba ubuyobozi bwa kaminuza kububakira ubwiherero rusange buzajya buborohereza mu gihe bakeneye iyo serivisi bari muri iyo nyubako.

Ishimwe Aliane, umunyeshuri wiga mu gashamu k’Ubukungu [Economics] mu mwaka wa kabiri, akaba yigira muri iyi nyubako aragira ati: “Nk’abanyeshuri twigira muri iyi nyubako usanga akenshi iyo dukeneye kwiherera dusiragira ngo tubone ubwiherero. nK’Ababa mu macumbi ya Kaminuza, iyo dukeneye kwiherera bidusaba kujya mu macumbi yacu [hostels], urumva gukora urugendo ujya hostel usanga amasomo yagucitse, abandi bageze kure. Ibi bibangamira imyigire yacu nka twe twigira muri iyi nyubako.”

Ndayishimiye Steven na we avuga ko n’abanyeshuri biga bataha hanze y’ikigo bahura n’iki kibazo iyo baje muri iyi nyubako ya Bâtiment Centrale.
Ati: “Bâtiment Centrale ni inyubako nziza kandi ngari. Habonekamo serivisi nyinshi dukenera mu myigire yacu ya buri munsi. Urugero, amashuri, murandasi  n’ibindi. Nk’abanyeshuri tuba hanze y’ikigo rero iyo twaje gushaka izo serivisi hano cyangwa twaje kuri murandasi dukora ubushakashatsi, biratugora cyane iyo dukeneye ubwiherero. nk’uko byumvikana n’abahigira birabagora.”

Akomeza avuga ko abanyeshuri bashya na bo bahura n’iki kibazo kuko baba bataramenya inyubako zitandukanye bashobora kubonamo ubwiherero. Ibi bituma abanyeshuri bakomeza gusaba ubuyobozi bwa kaminuza ko hagira igikorwa iki kibazo kigakemuka.

Bâtiment Centrale ni inyubako ifatwa nk’intangiriro ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

I Ruhande ni ho iyi nyubako iherereye ndetse hafatwa nk’igicumbi cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Abanyeshuri barahasura cyane kuko ari ho isomero rusange rya Kaminuza riherereye, ubuyobozi bwa kaminuza, ivuriro, ishyamba rya Alborertum, ibikorwa remezo by’imyidagaduro n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze.

Umuvugizi w’abanyeshuri muri iyi kaminuza, Kamanzi Paul, ubwo yaganirizwaga kubyerekeranye n’iki kibazo yaragize ati: “Icyo kibazo turakizi kirahari ariko twakoze ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, hari gukorwa inyigo ngo ubwo bwiherero bushyirwemo. Abanyeshuri bakomeza kwihangana kuko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.”

Nubwo Ibi bigaragara nk’imbogamizi, na none abanyeshuri bigira mu zindi nyubako za kaminuza ahazwi nk’i Mamba no Ex-Rectorat haboneka ubwiherero rusange, bagaragaza ko isuku mu bwiherero ari ikibazo bitewe nuko usanga zidafite amazi ndetse n’impapuro z’isuku. Ku bw’ibyo bakaba basaba ko iki kibazo nacyo ubuyobozi bwakigaho kigakemuka.

Aha na ho Kamanzi Paul, asobanura ko ubusanzwe mu bwiherero hashyirwagamo amazi n’impapuro z’isuku. Icyakoze akomeza avuga ko bishoboka ko izaba zishyirwamo zidahagije. Ku bw’ibyo hagiye gukorwa ubuvugizi kuburyo icyo kibazo kizakemuka mu gihe gito.

By Liliane Niyigena