Biba bigoye ku muhanzi ukizamuka -Ngabo Smith ugamije kugeza kure umuziki we

Kuki abahanzi bakizamuka akenshi bibagora gukorana indirimbo n’abahanzi bafite amazina akomeyeye? Ngabo Smith ari mubo byabayeho gusa, n’ubwo akiri ku ntebe y’ishuri muri kaminuza afite byinshi ashaka kugeraho mu rugendo avuga ko rurimo imbogamizi nyinshi.

Ubusanzwe, Ngabo Smith ni umuhanzi Nyarwanda ukizamuka, amazina yiswe n’ababyeyi ni Iradukunda Eugene akaba akoresha Ngabo Smith nk’amazina y’ubuhanzi. Uretse kuba ari umuhanzi, Ngabo Smith abifatanya n’ibindi bikorwa birimo kwammaza ibikorwa bitandukanye ndetse no kwiga kuko ari umunyeshuri wiga  Ubucuruzi n’Ubukungu (Business and Economics) mu mwaka wa 3 usoza ikiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

The Kaminuza Star yaganiriye n’uyu muhanzi maze atangaza byinshi ku buzima bwe, imbogamizi ndetse na zimwe mu ntego afite, zirimo ibihangano yitegura gushyira ahagaragara.

Ngabo Smith, urugendo rwawe rw’ubuzima n’ishuri ruteye rute?

Nize amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Sovu ndahakomereza, ndetse mpasoreza Ikiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye. Naje gukomereza mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bosco i Simbi kuva 2015-2018. Ntabwo narekeye aho, ahubwo muri 2019 nakomereje urugendo rwo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Ubu nenda gusoza ikiciro cya 2 cya muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Gikondo mu bijyanye n’Ubucuruzi ndetse n’Ubukungu (Business and Economics).

 

Nk’umuhanzi ukizamuka, ni iyihe nkomoko y’impano yawe?

Nakuze nkunda imyidagaduro, by’umwihariko umuziki. Natangiye kuririmba nkiga mu mashuri abanza, byumvikane ko impano nayivukanye. Gusa byarangoye cyane kubera ko nta bufasha nari mfite bureberera inyungu zange (Management).

 

Ni ba nde ufata nk’ikitegererezo mu rugendo rwawe rw’umuziki?

Smith uririmba indirimbo z’isi n’izo kuramya no guhimbaza Imana (Worldly and Gospel Music), ku bijyanye nabo mfata nk’ikitegererezo, barimo nyakwigendera Yvan Bravan, Jay Polly, Lucky Dube, Bob Marley, Meddy ukiriho n’abandi.

Ni ibihe bicantege uhura na byo muri uru rugendo rw’umuziki?

Ibimunca intege ni byinshi ariko ndemeza ko amagambo y’abantu ari cyo gicantege cya mbere.

“Hari abanyeshuri bagenzi bange bakinsuzugura kubera ntaragera ku rwego rwiza, ariko mbyima amatwi nkakomeza intumbero yange cyane ko n’abandi bahanzi mu Rwanda babicamo, kugira ngo bagire aho bagera, bikabasaba gukora iyo bwabaga.”

Ibi bijyana n’imbogamizi mpura nazo muri uru rugendo, kuko nkora umuziki mbifatanya n’amasomo ndetse n’ibindi bitandukanye, bityo umwanya ukambana muto.

Ese ni izihe nkunga z’itangazamakuru, abafana, abaterankunga ndetse n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda ukeneye muri rusange?

Nk’ibisanzwe kuri buri muhanzi by’umwihariko ukizamuka, ndasaba Abanyarwanda gukunda umwihariko wo mu Rwanda.

“Nkeneye ubufasha bw’abafana bwo gukunda iby’Abanyarwanda benewabo kurusha ibyo abo hanze yarwo, ndetse n’abaterankunga ku bijyanye n’amikoro kuko bikingora ndetse n’abandi bashobora kuba bameze nkange ariko nta bushobozi.”

Ndasaba kandi itangazamakuru gukomeza kunshiyigikira mu bikorwa byange bitandukanye.

“Mfite indirimbo nyinshi, hari izo mfite zikiri muri studio, hakaba n’izindi nabuze uburyo nshyira hanze kubera ubushobozi, kandi mba nshaka gusohora ibintu byiza.  Hari iyo napanze gukorana na Fireman ndetse na Theo Bosebabireba ntibyagerwaho ku bwo impamvu zitunguranye zibaho mu buzima busanzwe.”

“Ndasaba Abanyarwanda kunshyigikira tugakunda iby’iwacu mbere na mbere. Ese  ndamutse nkize cyane mbikesha umuziki si inyungu ku gihugu no ku Banyarwanda muri rusange? Kuki njye bitambera? Icyampa uburyo bureberera inyungu zange bukomeye”.

 

Hari icyo usaba kaminuza ku iterambere ry’impano z’abanyeshuri?

Ibyo gusaba byo ni byinshi. Ndasaba  ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda gukora ubuvugizi kugira ngo iterambere ryongere kugaruka mu mpano z’abanyeshuri ba kaminuza.

Ibyo kandi bikaba byajyana no kubaka inzu z’imyidagaduro mu mashami yose, gutegura amarushanwa y’ubuhanzi mu ngeri zitandukanye, guhemba abatsinze ku mugaragaro n’ibindi bifitanye isano nabyo.

Gusa hagati aho “Ndashishikariza barumuna bange kudacibwa intege n’ibyo bumva ku ruhande bitari byo, bakita ku ntego zabo gusa.”

Ni iki wavuga kuri bakuru bawe bakubanjirije muri muzika?

Ndashimira abahanzi baba Nyarwanda bandusha izina ariko bakajya bemera gukorana indirimbo n’abakizamuka.

Ku rundi ruhande, ntabwo nishimira abahanzi bagisuzugura bagenzi babo bataratera imbere barimo “Bruce Melody wanyumviye ubusa akanga ko dukorana indirimbo yitwa Forever with me.”

Nk’umuhanzi ukizamuka Ngabo Smith, ahamya ko hari aho amaze kugera mu ruganda rw’umuziki.

Ngabo Smith mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira ahagaragara indirimbo zirimo ize ku giti cye, arizo; ‘Forever with me, I need a Lord, Ndagukeneye, Special love, Mbwira, Nzagukunda’, n’izindi.

Ntabwo ari ize gusa amaze gukora kuko hari n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bafite amazina aremereye mu Rwanda zirimo ‘Yawe’ yakoranye na Yvanny Mpano,  ‘Dushime’ yakoranye na Gisa Cyinganzo ndetse n’abandi.

Bitewe no kwiyongera kw’ikizere muri uru ruganda rw’umuziki, avuga ko azarushaho gukora cyane, abifashijwemo n’ubunararibonye ndetse n’ubumenyi azaba akuye muri kaminuza. Ibyo bizagaragarira mu ndirimbo z’amajwi n’amashusho azajya akora.

Umuhandi Smith kandi yasezeranyije abafana be ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro Nyarwanda ko mu minsi mike iri imbere aza gushyira ahagaragara indirimbo yitwa ‘Akadage’yakoranye na Sintex uzwi cyane muri uyu muziki wo mu Rwanda.

By Gilbert Ukwizagira