Ahahoze amabuga y’inka hubatswe kaminuza: Menya amateka y’izina Ruhande

Ugihinguka mu mujyi wa Huye, usanganirwa n’ibyanya nyaburanga birimo inzu ndangamurage y’u Rwanda. Bikomeza kuryoha iyo ukomeje urugendo ugana ahubatse Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, kuko wihera ijisho ibinyabuzima byibera mu ishyamba ndetse n’inyubako by’ahitwa i Ruhande.

Aha i Ruhande, hamenyekanye kuva mu myaka ya 1510, hazwi nk’i Ruhande kwa Mpandahande, biturutse ku Muhinza wahabaga witwaga Mpandahande maze umwami Ruganzu wa II Ndoli aje kumuhirika avuga ko aje guhera ruhande maze agakomereza mu bisi bya Huye, kwivugana undi Muhinza(kazi) Nyagakecuru.

Ni agace gaherereye mu mudugudu wa Busenyi, umwe mu midugudu 508 igize akarere ka Huye. Iyo ushaka kumenya amateka ya Ruhande buri uwo ubajije akubwira ahereye 1936 naho iby’imvano y’iryo zina Ruhande akakubwira ko nawe yabisomye cyangwa yabyumvise bivugwa, bikaba biterwa ahanini n’uko amateka yanditse avuga ko aka gace kaba karahawe iri zina ku ngoma y’ umwami Ruganzu II Ndoli ubwo yari mu gikorwa cyo guhorera se Ndahiro Cyamatare wagize ingoma yaranzwe no kugira Abahinza benshi.

Nuko amaze kwivugana Nyaruzi rwa Haramanga amutsinze I Burwi ho mu Mukindo wa Makwaza (ubu ni muri Gisagara), ahita avuga ko agiye guhera ruhande akivugana Mpandahande agakomereza mu Bisi bya Huye kwa Nyagakecuru ahitwaga mu Bungwe.
Umunyamakuru wikinyamakuru; The Kaminuza Star yaganiriye n’abari mu zabukuru, maze bagira icyo batangaza ku mateka ya Ruhande n’imvo n’imvano y’iri zina.

Umusaza Munyakayanza yagize ati: “Hari Umuugiriki wakoraga imigati myiza witwaga Adam, nk’iki gihe nibwo nabonye umwami Rudahigwa aje kureba umupira hariya mu kibuga cy’umupira cya Huye mu 1957, hariya i Ngoma ni ho kaminuza yabanje, hitwa “Extension Universtaire” hakigamo abazungu 4 n’abanyarwanda 2, Marara Theobar w’Umwenegitori na Nzigiyimana Stanislas w’umukobwa [bwari ubwoko]”.

Umukecuru Namana Seraphine w’imyaka 87, avuga ko yavukiye muri Huye ariko ngo 1962 ni bwo yatangiye gukorera ku ibyariro ryari ahubatse ibitaro bya kaminuza y’u Rwanda akaba ari na we wari urishinzwe icyo gihe avuga ko ngo usibye Maternite (inzu y’ababyeyi) ahandi hantu hubatse hari hake. Naho ngo ahari Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande higishirizwaga abana bavuka ku bazungu n’abirabura.

Umusaza witwa Nteziyaremye Marcel, wavukiye i Cyarwa ku Mukoni, avuga ko kaminuza ishingwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Abakristu b’Abadominikani bo mu mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada mu 1962, byabaye areba, kuko yahanyuraga agiye kwiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Group Officielle de Butare.

Ati: “Bahitaga kwa Nyirabahinzi kera, uwaharangizaga yahitaga abona akazi”
Kuri ubu i Ruhande uhereye ahazwi nka Mamba ubu hari amashuri n’ibitaro bya kaminuza y’u Rwanda hakaba ari naho ngo Mpandahande yari atuye kugera ahazwi nka Batima Santarali, ho mu ishyamba rya Arboretum ya Ruhande akaba ari naho hahoze amanama y’inka za Mpandahande.

Aha uhasanga inyubako zigezweho, ibiti bitandukanye usanga bitemberamo inkende ndetse n’izindi nyamaswa hakanabamo uruhuri rw’inyoni z’amoko atandukanye ndetse n’uduhanda duto tugezweho, inzira n’udutsibanzira bituma abahatembera banogerwa naho.

Hakaba kandi, haramenyekanye cyane biturutse ku ishyamba rihari bivugwa ko ryaba ryaratewe mu 1934 ritewe n’aba furere b’Abashariti, byari mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda ubuhinzi bw’amashyamba.

Iri shyamba rya Arboretum Ruhande na ryo rikomeje kwitabwaho kuko ku wa 11 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jean d’Arc yifatanyije n’urubyiruko mu kongeramo ibiti bishya, bisanga ubwoko bw’ibiti burenga 3000, mu muganda wabayeho ku bufatanye n’umuryango uwuhiriweho n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth kuri ubu Perezida Paul Kagame abereye umuyobozi kuva mu 2022.

Ni kaminuza n’ubu igikikijwe n’ishyamba kandi ricumbikiye ibinyabuzima binyuranye

By Kayumba Abdallah