Umunyeshuri, umubyinnyi, umwanditsi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zigezweho, Chona Hodari yasohoye indirimbo ye ya kabiri ayita ‘Melody”.
Hashize iminsi ibiri yonyine iyi ndirimbo yitwa ”Melody” ya Chona Hodari isohotse. Ku isaha y’isaa munani n’igice, ku wa 6 ushize tariki ya 12, Kanama 2023 nibwo iyi ndirimbo Melody ya Hodari yagiye ahagaragara. Iyi ndirimbo ije ukurikira iyitwa Impamba yakoze umwaka ushize. Ni indirimbo nyirubwite yivugira ko yashoyemo amafaranga atari make ariko n’umusaruro wayo uri kugenda uba mwiza kurushaho.
Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe kitari kigufi kuko ngo yari amaze amezi abiri ari kuyikoraho. yakozwe na producer witwa Couronne mu bijyanye no gutunganya amajwi inonosorwa na Genius ariko hejuru ya byose Destination Entertainment ikaba ari yo yagendaga ibitera inkunga.
Melody yakomeje kugenda ivugisha abantu benshi ururondogoro, bavuga ko uyu muhanzi ashobora kuba yarayise iri zina ryo muri amwe ya Bruce Melody, ashaka kwumwuririraho. Nyamara ibingibi, uyu muhanzi we abitera utwatsi akabyamaganira kure nk’uko yabitangarije The Kaminuza Star.
Yagize ati: “Mu by’ukuri ngira igitekerezo cyo kuba iyo ndirimbo yitwa uku, nge ntabwo nigeze ntumbira uriya muhanzi. Ijambo melody ni ijambo risanzwe rwose mu rurimi rw’Icyongereza kandi rikoreshwa mu bijyanye n’imiririmbire. Gusa ibyo birasanzwe muri uru ruganda kuvuga ku bahanzi, n’ibicantege ntibyabura ariko nta birenze”.
Uyu muhanzi asanzwe ufite n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa Original Destination Entertainment ari na yo yatumye iyi ndirimbo igera ahagaragara. Si ibyo gusa ni na rwiyemezamirimo kuko ajya akora ibitaramo akanatumiramo abahanzi b’amazina aremereye mu Rwanda barimo Yvan Mpano ndetse na Fire Man mu bitaramo bikunda kubera i Huye hafi y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
By Gilbert Ukwizagira