University Boom Tour Huye: Menya mpamvu isubitswe ku munota wa nyuma

Hari hashize iminsi igera ku cyumweru hamamazwa igitaramo kiswe ‘University Boom Tour’ cyagombaga kubera mu mpera z’iki cyumweru i Huye mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. Gusa magingo aya cyasubitswe habura amasaha make ngo gitangire ndetse  kimurirwa  mu gihe kitazwi.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Kanama 2023 mu nzu mberabyombi (Main Auditorium) ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, niho hari hateganijwe kubera iki gitaramo, kikaba cyashyizwe ikindi gihe kitaramenyekana itariki kizaberaho nk’uko Umuyobozi w’Inzu y’Imyidagaduro itegura ibitaramo ya DAKTBOOM, BAGANINEZA Emmanuel yabitangarije The Kaminuza Star.

Yagize Ati: “Nyuma yo kumva ikifuzo cy’abana [abanyeshuri] bari muri Kaminuza cy’uko bakennye, badafite amafaranga muri iyi minsi, byagaragaye ko badafite ubushobozi bwo kwitabira igitaramo. Ku bw’iyo mpamvu rero igitaramo kimuriwe indi tariki abana bazaba bafite ubushobozi bwo kwishyura. Mbikoze kubera ikifuzo cyabo ntabwo mbikoze ku bwange”.

Umuyobozi wa DAKTBOOM Emmanuel, yakomeje avuga ko itariki nyirizina itarafatirwa umwanzuro ariko igitaramo kigomba kuba mu kwezi kwa cumi, uyu mwaka ntagihindutse.

Ubusanzwe, DAKTBOOM ni inzu y’imyidagaduro isanzwe itegura ibitaramo byitwa University Boom Tour bibera muri Kaminuza cyane iz’i Kigali. Kuri iyi nshuro kikaba cyari kubera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ariko ku bw’amahirwe make kimuriwe itariki.

Iki gitaramo cyari cyatumiwe mo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda bari gutarama, bakaririmba imbonankubone barimo Davis D na B-Threy usanzwe umenyereweho kuririmba no kubyina agashimisha imbaga y’abanyabirori bitabiriye.

Ntabwo ari abahanzi bari batumiwe gusa, kuko hari hatumiwe n’abavangamiziki bagezweho barimo DJ Vibez na Dj X-Kay. Aba bombi bari kuza kuvanga imiziki mu buryo bugezweho imbonankubone.
Iki gitaramo kandi cyari kuyoborwa n’umunyeshuri akaba n’umushyushyarugamba wabigize umwuga, MC Falcon.

Aba bose bari kugira igihe cyo gususurutsa abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Irshami rya Huye, baribwitabire iki gitaramo ari nako aba batumiwe bose bagombaga kuza kwigaragaza ku rubyiniro.
Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe yari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 RWF) ku muntu umwe n’ibihumbi bitanu (5000 RWF) ku bantu babiri (couple).
Naho mu myanya y’icyubahiro (VIP) yari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ku muntu umwe ndetse n’ibihumbi birindwi kuri couple.
Ikisumbuyeho kandi hari kuba hari ibyo kurya bitandukanye nka Pizza n’ibindi ndetse n’ibyo kunywa by’ubwoko bwose.
Muri iyi nzu mberabyombi (Main Auditorium) ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hari hagiye kubera iki gitaramo mu gihe haherukaga gushyuha mu gitaramo cya Japhet MAZIMPAKA cyiswe Japhet’s Comedy aheruka kuhakorera mu byumweru bitatu bishize, kikitabirwa n’umubare munini w’abanyeshuri, aho bamwe bigaragaje bagahita bahakura amazina.

By Gilbert Ukwizagira