Mu Rwanda , mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wasangaga abahanzi bo muri icyo kiragano nta mahirwe babonaga yo kuyoboka ishuri ngo bige baminuze bitewe n’impamvu zinyuranye. Nubwo impano y’umuntu ntaho ihuririra n’amashuri yize, kuri ubu ntibikibuza abahanzi Nyarwanda b’ikiragano gishya kwiga ndetse bakaminuza.
Uyu munsi twifuje kubasangiza urutonde rwa bamwe mu bahanzi b’ibyamamare nyarwanda mwihebeye bagize amahirwe yo kwiga bakaminuza ibyiciro bitandandukanye bya kaminuza babifatanya n’ubuhanzi.
Odda Paccy
Umuraperikazi, Uzamberumwana Pacifique, wamamaye mu muziki nka Oda Paccy cyane cyane mu njyana Hip-hop yasoje amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB). Ku itariki 9 Kamena 2023, ni bwo Oda Paccy yahawe Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami rya ry’Ubukungu n’Ikoranabuhanga
Tom Close
Umuririmbyi Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki nyarwanda ariririmba mu njyana ya R&B. Yasoje amasomo y’Ikiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami ry’Ubuvuzi, muri Kaminuza y’u Rwanda. Ubu ni Umuyobozi w’Ishami ryo gutanga Amaraso muri RBC.
MC Tino
Kasirye Martin uzwi nka MC Tino ni umuhanzi ,umushyushyarugamba, akaba n’umunyamakuru w’umunyabigwi mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda. Uyu na we yasoje Ikiciro cya Kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo.
Ancle Austin
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Austin Luwano wamenyekanye nka cyane nka Ancle Austin afite Impamyabushobozi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Itangazamakuru. Akomeje kugenda yegukana uduhigo dutandukanye mu muziki kandi abifatanya no kuba umunyamakuru w’imyidagaduro kuri radiyo ikorera mu Rwanda izwi nka KISS FM.
Kitoko
Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo Akabuto, Ikiragi ,Urukundo n’izindi. Ubu afite Impamyabushobozi Ihanitse ya kaminuza mu bijyanje n’Imiyoborere yakuye mu Bwongereza.
Platini P
Nemeye Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boys ,yasoje Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru mu cyahoze ari Kaminuza y’ u Rwanda Ishami rya Huye. Nyuma yo gutandukana na mugenzi we TMC na we wari ugize Dream Boys, ubu asigaye akora ku giti cye akaba afite indirimbo zikuznwe zirimo Icupa ikomeje kubica bigacika muri iyi munsi.
Butera Knowless
Butera Jeanne d’Arc wamamaye nka Knowless afite Impamyabushobozi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanje n’Icungamari yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK). Uyu yatwaye irushanwa rya Primus Gumaa Guma Star ku nshuro yaryo gatanu akaba yarashyingiranwe na Ishimwe Clement utunganya imiziki akaba na nyiri inzu iyitunganya ya Kina Music ari na yo Knowless abarizwamo.
Abahanzi babashije kwiga ni benshi ariko kandi hari n’abagikomeje amasomo. Muri abo harimo nk’umuraperi Bull Dog, Diplomate, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n’abandi batandukanye tuzabagezaho mu zindi nkuru zacu.
By Rodrigue Nshimiyimana