Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, bavuga ko babangamiwe no kuba batabona amazi yo kunywa asukuye kandi bakaba batanafite ubushobozi bwo kuyagura bigatuma banywa abonetse yose. Barasaba ubuyobozi bwa Kaminuza ko bwagira icyo bukora na bwo bukabaha ikizere cya vuba.
Ajeneza Sandrine, umunyeshunyeshuri wiga muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye, aragira ati: ”Ni byo koko mu kigo nta mazi meza yo kunywa dufite, rero nk’igihe cy’amasomo turasiragira cyane iyo tugize inyota dushaka amazi yo kunywa. Abafite ubushobozi bajya kuyagura mu ma duka acuruza amazi kuko baba bizeye ubuziranenge bwayo. Rero iyo udafite amafaranga yo kujya kugura amazi, upfa kunywa ayo kuri robine tumesesha kuko ntakundi wabigenza”.
Akomeza avuga ko ibi bibatera impungenge kubera ko ayo mazi ya robine atizewe, cyane ko ashobora kubatera indwara zitandukanye ndwara ziterwa no kunywa amazi yanduye, bitewe n’uko bayanywa adatetse cyangwa ngo abanze gusukurwa uko bikwiye kuko nta bundi buryo bushoboka.
Ishimwe Jackson, nawe avuga ko nk’abanyeshuri baba mu macumbi ya Kaminuza bakenera kunywa amazi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati: “Nk’uko tubizi, amazi ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi twese ntabwo dufite ubushobozi bwo kugura amazi. Amafaranga 40.000Rfw umunyeshuri ahabwa azwi nka ‘bourse’ ntiyakwishyura restaurant, amazi, ibikoresho by’ishuri n’ibindi dukenera umunsi ku munsi. Ikindi aya mazi arahenda cyane buri wese ntiyabasha kuyigurira. Njye mbona ari ikibazo gikomeye cyane kuba nta mazi meza dufite mu kigo. Twifuza ko badushyiriraho ikigega cyajya gishyirwamo amazi meza yo kunywa, akajya asukurwa neza natwe tukajya tuzana utubido twacu tukavoma maze tukayanywa twumva tuyizeye”.
Nyirahabimana Theresie, Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye amara impungenge abanyeshuri.
Yagize ati: “Ni byo koko icyo kibazo turakizi, abanyeshuri bagiye bakigaragaza kenshi. Ariko icyo nabwira abanyeshuri, ni uko bije kuko ingengo y’imari yakozwe, ndetse n’ibigega bizakoreshwa birahari bityo ndabamara impungenge ko mu minsi mike cyane rwose barabona amazi meza yo kunywa asukuye”.
Ubusanzwe kunywa amazi ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi, bikaba byiza iyo ayo mazi asukuye kuko iyo adasukuye ashobora gutera indwara uyanyoye.
By Liliane Niyigena