Muri gahunda ya Leta yo kubakira inzu abadafite aho kuba, abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, bafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Mukura bari mu muganda usoza ukwezi, batangiye kubakira icumbi umuryango utari ufite aho kuba ndetse banaremera indi miryango.
Uwubakiwe yitwa KAYIRANGA Innocent utuye mu kagari ka Rango mu mudugudu wa Mpaza akaba afite umugore ufite ubumuga bwo kutavuga.
Aba barimu bafatanyije n’abaturage, batangiye kubaka inzu y’amatafari ya rukarakara ifite ibyumba bitatu bayigeza hagati ndetse banabumba amatafari arenga 200.
Abaturage bavuga ko ari igikorwa cyabashimishije, bakanashimira abarimu baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda aho batekerezaga ko nta muntu wize wafata icyondo mu ntoki cyangwa ngo abumbe amatafari.
Umwe mu bitabiriye uyu muganda, MUHOZA Solange yagize ati: ”Noneho byongeye ndishimye by’umwihariko kubona nicaranye na mwarimu wa kaminuza hano. Ni umuntu wize amashuri akomeye none na we arakubita umugeri akata icyondo, nari nzi ko batandukanye n’icyondo burundu”.
HATEGEKIMANA Felix na we avuga ko bishimishije kubona abarimu bifatanya n’abaturage bakubakira abatishoboye badafite aho kuba.
N’akanyamuneza kenshi ati: “Kubakira umuvandimwe wacu Kayiranga byongeyeho ko umufasha we afite n’ubumuga ni ibintu byadushimishije cyane binatugaragariza ko abarimu bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu”.
Umuyobozi w’ishuri ry’Indimi n’Ubugeni muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. NGARAMBE Télesphore avuga ko mu nkingi z’ibikorwa bya kaminuza buri mwaka bategura ibikorwa bazakora kandi ko atari uyu muturage wenyine bubakiye bikaba ari n’ibikorwa bikomeza.
Ati: ”Ahantu hatandukanye tugenda dukorayo ibikorwa. Urugero nko mu kwa Mbere twatashye inzu y’umukecuru twubakiye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, i Mpare na ho Kaminuza yashyikirije inzu umuturage […..], ubu rero twihaye gahunda y’uko tuzakomeza kubaka iyi nzu kugeza yuzuye umuturage akayitaha”.
Prof. NGARAMBE akomeza avuga ko kubakira umuturage nk’ishuri rimwe ari urugero rwiza rw’uko abantu bake bashobora gukora igikorwa gifatika.
Ati: “Ntekereza ko ari twe ba mbere bakoze igikorwa nk’iki mu matsinda mato. Ndashishikariza ayandi mashami ya Kaminuza ko yatwigiraho tugakomeza gufatanya mu nzira zo kwiyubakira Igihugu”.
Umuyobozi wari uhagarariye Umurenge wa Mukura, MBARUBUKEYE Isaac avuga ko bishimiye ubufatanye na kaminuza.
Ati ” Ubusanzwe Kaminuza y’u Rwanda ni urumuri n’agakiza bya rubanda. Twishimiye ko Kaminuza ituba hafi kandi ko batwijeje ko tuzakomeza gufatanya”.
Iki gikorwa cyo kubakira inzu umuturage utari ufite aho kuba cyabereye kuri site ya Mpaza cyitabirwa n’abaturage bari hagati ya 80-100 baturutse mu midugudu itatu ndetse n’abarimu 12 bavuye mu Ishuri ry’Indimi n’Ubugeni.
Aba barimu kandi bishyuriye abaturage 55 batishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Amafoto
By Ngabire Chaquilla