Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023 amakipe ya Volleyball ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yasezerewe atararenga umutaru. Ni mu irushanwa rya Volleyball ryiswe Memorial Rutsindura ryatangijwe hakinwa imikino yo mu matsinda, aho amakipe yavuye yerekeza muri kimwe cya kabiri (½).
Iri ni irushanwa ngarukamwaka rikinwa mu rwego rwo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikaba riri gukinwa ku nshuro ya ryo ya 19.
Usibye kuba iri rushanwa ryaritabiriwe n’amakipe akomeye mu mukino wa Volleball mu Rwanda nk’uko bisanzwe, ryanitabiriwe n’amakipe ya UR mu mashami atandukanye.
Aha wavugamo nka UR CAVM iri i Musanze na UR CST iri Nyarugenge nubwo zitashoboye kurenga umunsi wa mbere ngo zikomeze muri kimwe cya kabiri.
Ikipe ya UR CAVM yatsinzwe na Amical Sportif de Bujumbura amaseti 3-0, ndetse yongera gutsindwa na APR VC amaseti 3-0 ihita isezererwa gutyo itarenze amatsinda.
Ku ruhande rwa UR CST Nyarugenge yo yatsinzwe na Gisagara VC amaseti 3-0, umukino wa kabiri itsindwa na Police VC nabwo amaseti 3-0 nayo isezererwa itarenze amatsinda.
Mu kiciro cy’abagore ho ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda yarimo ni iya UR CAVM naho ikaba yaratsinzwe na APR VC amaseti atatu ku busa.
Amakipe yageze muri kimwe cya kabiri mu bagabo ni ikipe ya Police VC yagombaga guhura na APR VC, mu gihe REG VC yagombaga gucakirana na Gisagara VC, yose akaba akina kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023.
Mu kiciro cy’abagabo ,Police VC yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya Memorial Rutsindura 2023 itsinda Gisagara VC yari ifite igiheruka, amaseti 3-0.
APR W VC niyo yatwaye igikombe mu cyico cyambere cy’abagore itsindiye RRA ku mukino wanyuma amaseti 3-2.
Mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’ Level), Nyanza TSS ni yo yegukanye umwanya wa mbere itsindiye Collège du Christ Roi Nyanza ku mukino wa nyuma. Naho mu kiciro rusange (O’ Level), umwanya wa mbere wegukanywe na P.SV.F
G.S Mugombwa mu mashuri abanza (Primary) ni yo yabaye iya mbere. Mu batarabigize umwuga ASEVIF ni yo yegukanye umwanya wambere.
Uretse kuba Rutsindura Alphonse yarabaye umwarimu muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, yanabaye kandi Visi-Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda(FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.
Alphonse Rutsindura ntabwo yabaye umwarimu gusa, ahubwo yari n’umutoza wa Volleyball w’ikipe y’ikigo ndetse akaba yaragize uruhare mu iterambere rya Volleyball mu Rwanda.
By Ndayishimiye Fabrice