Umuryango Helping Heart Family Rwanda watanze inkunga ku bana bari barataye ishuri

Umuryango ‘Helping Heart Family Rwanda’ ugizwe n’abarimo abanyeshuri  ba Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Huye watanze imfashanyo ku miryango 18 yo mu murenge wa Tumba mu ka Huye. Ni imiryango y’ababyeyi b’abana bari barataye ishuri aho yahawe ibikoresho by’isuku ndetse abana babo borozwa amatungo magufi.

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 ubwo iyi miryango igizwe n’ababyeyi b’abana bari barataye ishuri ariko bakaza kurisubizwamo, yahabwaga imyenda, amasabune ndetse abana babo bo borozwa inkwavu. Ibi byakozwe mu rwego rwo gusigasira uburezi bw’aba bana ngo batazongera guta ishuri kubw’impamvu zitandukanye kandi bakomeza no kwiteza imbere.

Umwe mu babyeyi b’aba bana twaganiriye, yagaragaje akari ku mutima we nyuma yo kuremerwa n’uru rubyiruko rwa Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubuzima nari mbayeho ntarabona uyu muryango bwari bugoye, aho abana bange birirwaga bazerera ntacyo kurya cyangwa kwambara bafite kandi no kwiga byabaga ari ikibazo. Ariko aho uyu muryango waziye byarampfashije cyane! Ubu bariga,  banabishyuriye amafunguro rwose ku mashuri yabo. Dore bamaze no kubaha ibindi bikoresho, ndetse n’amatungo azabafasha ntibongera kuko bazajya bayitaho. Ni ukuri bakoze.

Umyobozi w’umuryango ‘Helping Heart Family Rwanda’,  RWIKAZA Gentil yagiriye inama ababyeyi b’ba bana gukomeza gukurikiranira hafi imyigire ya bo ndetse n’aya matungo magufi borojwe.

Yagize ati: “lnama nagira ababyeyi bose muri rusange, ni uko bagomba kwita kuri aya matungo kandi bagakomeza  gukurikirana ubuzima bw’abana babo mu gihe tudahari bagakora badategereje ubundi bufasha buturutse ahandi, bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite”.

Yakomeje ati: “Ku ngeza uyu mutsi tumaze gukura abana 18 mu muhanda tubashyira mu mashuri. Ababyeyi ba babo twafashije bifuje ko twazabashakira ikintu abana babo bakora cyabahuza  mu gihe barangije amasomo. Nka ‘Helping Heart Family Rwanda’ twatekereje kubazanira aya matungo magufi kugira  ngo abana bazajye bayitaho kandi binabafashe mu myigire yabo”.

Imiryango 18 yafashijwe yahawe inkwavu 18 ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye.

Uretse korozwa amatungo, aba bana bahawe n’ibikoresho by’isuku

Umuryango ‘Helping Heart Family Rwanda’ ugizwe n’banyamuryango barenga 50, ukaba waravutse mu mwaka wa 2021. Hirya no hino mu gihugu ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye ndetse n’abana bataye ishuri mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’abana bo ku muhanda.

By Delphine Ntagara