Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023,umuramyi Prosper Nkomezi umaze kubaka izina yakoreye igataramo gikomeye i Huye mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. Ni igitaramo cyanitabiriwe na Misss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine.
Iki gitaramo kiswe ‘Live Concret in Huye’, mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo Nkomezi yari yinjiye ku rubyiniro. Mu kwishimirwa n’abafana bigaragara yabaririrmbiye indirimbo nyinshi bakunze zirimo: Urarinzwe, Ibasha gukora, Singitinya, Nzayivuga, Humura, Wanyujuje indirimbo, Ndaje, Nshoboza, Warakoze, Nzakingura ndetse n’izindi .
Itsinda rya Papi Clever na Dorcas bageze na bo bageze ku rubyiniro maze indirimbo zabo zahembura imitima ya benshi ahanini bitewe n’imiririmbire yabo ituje ituma umuntu yegerana n’Imana. Mu zishimiwe na benshi harimo nka Nazimiriye Kure Yawe, Yesu Araguhamagara None na Nezerwa Wa Si We.
Nkomezi yishimiwe cyane n’abari bitabiriye igitaramo
Indirimbo zose yaririmbye yazikoze mu buryo bwa Live ndetse anazifatira amashusho
Nyuma y’ubuhamya no kubwiriza, Prosper Nkomezi yagarutse ku rubyiniro yongera gususurutsa imbaga yari ikoraniye mu nzu mberabyombi ya kaminuza, ahazwi nka Auditorium.
Mu butumwa busoza, Prosper Nkomezi yafashe umwanya ashimira ababashije kucyitabira n’ abamufashije mu kugitegura.
Yagize ati: “Ndabashimira mwe mwese mwaje muri iki gitaramo. Ndashimira kandi n’abamfashije kugitegura barimo umuryango ‘Advocates for Africa’ n’ ibitangazamakuru bitandukanye”.
Umuyobozi w’Umuryango Rusange w’ Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ U Rwanda Ishami rya Huye(URSU), Mugisha Erickson ari mu bashimiwe by’umwihariko nk’uwagize uruhare mu kuba kw’iki gitaramo.
Iki gitaramo cyari giteguye neza aho isakazamajwi n’amatara byari biteguranye ubuhanga bwatumye abacyitabiriye bagubwa neza. Indirimbo zose yaririmbye yazikoze mu buryo bwa Live ndetse anazifatira amashusho ku buryo mu minsi iri imbere azashyira hanze buri ndirimbo yaririmbye n’amashusho yayo.
Agaruka kuri Miss Muheto, Prosper Nkomezi yabwiye itangazamakuru ko ari nshuti ye bisanzwe akaba yari yamwemereye kuzitabira iki gitaramo kandi akaba yabyubahirije.
By Augustin Niyonkuru