Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana umaze kubaka izina, Prosper Nkomezi yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise ‘Live Concert in Huye’. Uyu muhanzi agiye kugaruka muri Kminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye nyuma y’ibihe byiza yahagiriye muri 2020, ubwo yari yajyanyeyo na Israel na Serge Iyamuremye.
Uyu muhanzi wanakoreye ibitaramo bikomeye muri Kenya no mu Burundi umwaka ushize, yaherukaga gutaramira Muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda muri Gashyantare 2020 mu gitaramo gikomeye cyahambuye imbaga yari iteraniye mu nzu mberabyomi ya Auditorium.
Uyu muhanzi yatangarije Kigali Today ko iki gitaramo yise ‘Live Concert in Huye’ giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare kandi imyiteguro ya cyo ikaba igeze kure cyane ndetse avuga n’abandi bahanzi bazafatanya.
Yagize ati: “Urebye imyiteguro tuyigeze kure, navuga ko tugeze kuri 90%. Twariteguye bihagije tuzaba turi kumwe na Papi Clever hamwe na Dorcas n’uwitwa Christian Irimbere. Twizeye ko igitaramo kizagenda neza”.
Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yanagarutse ku mpamvu yahisemo gukorera igitaramo cye i Huye by’umwihariko mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Ati: “Nasanze ibitaramo byinshi tubikorera I Kigali, ntago [i Huye] bakunze kubona ibitaramo. Turagira ngo tubataramire bya bindi duha Abanyakigali na bo babibone kuko badutumiye kenshi ntibikunde ko tujyayo. Si igitaramo cy’abanyeshuri n’abantu bo hanze bemererwe kuza gutarama. Ni uko ari ho twabonye sale nziza haba ari abanyeshuri n’abo bantu bo hanze tugataramira ahantu heza kandi hagutse”.
Prosper Nkomezi muri 2020 yagiriye ibihe byiza muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda
Itsinda rya Papi Clever na Dorcas ni bamwe mu bo bazasangira urubyiniro
Uyu muhanzi yasoje avuga ko amatike yo kwinjira agurishirizwa kuri ‘Zion Temple’ ya Huye na ‘Restoration Church’ kandi ko imiryango izaba ifunguye kuva saa munani, igitaramo kigatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Prosper Nkomezi, ni umuhanzi umaze gukora Album ebyiri z’indirimbo zihimbaza Imana. Ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko akaba yaratangiriye kuririrmba i Rwamagana mu itorero rya Zion Temple ari naryo ryamureze.Yatangiye kuririmba mu buryo bwagutse mu mwaka wa 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise Sinzahwema indirimbo abantu bamenye cyane ndetse bakayita Amamara.