Umuhanzi n’umusizi, NSHIMIYIMANA Alex ufite ubumuga bwo kutabona wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, atangaza ko amaze kuzuza umuzingo w’indirimbo ze 12, ariko zikaba zidatunganyije mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho. Ibi biterwa n’impamvu z’amikoro adahagije bityo akaba asaba ubufasha.
Mukiganiro yagiranye na The Kaminuza Star yavuze ko amaze igihe kinini akora indirimbo n’imivugo ariko ko bitoroshye na gato ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona.
Ati: “Ni impano tuba twaravukanye, nubwo rimwe na rimwe itabonwa na bose kuko nk’ubu maze kugira Album y’indirimbo 12. Izi ndirimbo ziba ziri mu mutwe kuko nge ntago mbona ku buryo nakwandika indirimbo. Icyo biba binsaba ni uguhanga indirimbo nyifata mu mutwe kuko biradufasha ni na yompamvu akenshi na kenshi twebwe iyo tugiye mu marushanwa y’imuvugo cyangwa indirimbo tuba tugomba kubikoraneza kuko biba biri mu mutwe”.
Ubwo yabazwaga aho yifuza kugera yagize ati: “Nifuza ko umuziki wange urenga kuba uw’iwacu ahubwo ukuzamuka ukagera no hanze y’Igihugu mu gihe naba mbonye umuterankunga haba mu ndirimbo zisanzwe cyangwa izihimbaza Imana”.
NSHIMIYMANA agaragaza ko abonye umuntu umufasha byamworohera kuko kuba akora indirimbo akazandika mu mutwe akabura amahirwe yo kubona uko yamamaza ibihangano bye na byo ari bimwe mu bintu bimubangamira cyane.
Na none yongera kwihanganisha abafanabe kuko atarabona ubushobozi ngo atangire ashyire hanze indirimbo ze.
Anagira inama bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bakitinya bavugako nta cyo bashoboye “ko bibeshya kuko hari abazwi bagiye bazamuka yewe bazi no gucuranga za gitari ndetse na za piano urugero nka NIYO Bosco ubona ko urwego agezeho nta cyo wamuvebaho kandi nta n’aho wamutandukanyiriza n’abandi”.
Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri bafite ubumuga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ABIMANA Jouyeuse asobanura ko hari byinshi biri mu bukangurambaga bugiye gukorwa nko kubegeranyiriza hamwe bose nk’Ubuyobozi bwa Kaminuza bukagira itafari nabwo bushyiraho maze impano zikazamuka.
Yagize ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose niba tubonye afite impano tukaba twagira icyo tumufasha impano ye ikagera kure. Kandi nanone iyi Kaminuza ni nini ntabwo habonetse ufite iyo mpano igaragara habura ubufasha bwo kumufasha kandi byaba ari ishema kuri kaminuza ndetse no kubanyeshuri”.
Yakomeje avugako ntanitandukaniro hagati y’ababahanzi bafite ubumuga n’abandi kuko usanga bazi no kuririmba cyane kubarusha kandi impano baba barazivukanye.
Yasoje yibutsa ko abanyeshuri bose bafite ubumuga ndetse bakaba bafite n’impano kujya begera ubuyobozi bakabumenyesha mu buryo bwo kubona ubufasha ari na ho babona uburyo babahuza na bamwe mu bakunda gufasha abanyempano bikagira aho bibakura bikagira n’aho bibageza.
By Jean Harerimana