Abanyeshuri babyaye biga muri Kaminuza y’ u Rwanda Ishami rya Huye barishimira ko ubuyobozi bw’ikigo bwabatekerejeho bukababagenera icyumba cyo kwita ku bana babo mu gihe cy’amasomo.
Hari hashize igihe kinini, abanyeshuri biga muri iri shami rya Kaminuza bafite abana babangamiwe no kutagira ahantu haboneye habafasha kwita ku bana babo babari hafi mu gihe cy’amasomo.
Nk’uko babivuga, ibi byari imbogamizi ku banyeshuri babyaye, kuko babaga bagomba gusiga abana mu rugo kandi bakiri bato cyane. Mu gihe bari mu ishuri, abo banyeshuri bigaga bahangayitse bitewe n’uko basize abana babo kure kandi batanizeye umtekeno wabo bihagije. Ibi ni byo bituma bashimira ubuyobozi bwa Kaminuza bwabageneye icyumba bashobora konkerezamo no gukomeza kwita ku bana bitabangamiye imigendekere y’amasomo.
INGABIRE Nadia wiga afite umwana, ni umwe mu bo twaganiriye. Avuga ko iki gikorwa yacyishimiye cyane kuko mbere byari imbogamizi ku myigire ye ndetse no ku buzima bwe muri rusange.
“Nge nabyaye ibizamini byegereje, mpita mva mu kigo njya kuba hanze y’ikigo [muri ghetto] kuko kuba mu kigo ufite umwana bitemewe. Ntibyanyoroheraga kuva mu kigo nkajya konkereza mu rugo ndetse mu gihe namujyanye ugasanga ndi kumwonkereza ku muhanda cyangwa munsi y’igiti. Byari bibangamye”.
Uyu mubyeyi akomeza agira ti: “Dushimira ubuyobozi bwa Kaminuza bwadufashije bukaduha icyumba cyo konkerezamo abana bacu. Buri mubyeyi azana umukozi wo gusigarana umwana mu gihe we ari mu ishuri. Ibi bitworohereza no kujya konsa umwana kenshi nk’uko Minisiteri y’Ubuzima idahwema kubidushishikariza”.
Ibi bituma imyigire yabo igenda neza kuko abana babo baba babari hafi mu gihe cy’amasomo.
Gusa n’ubwo aba banyeshuri babyaye bavuga ibyiza iri rerero hari n’imbogamizi bagihura nazo ahanini zishingiye ku bushobozi buke.
MUHAWENIMANA Claire agira ati: “Kuzana umwana hano, bisaba kubitegura, cyane nkatwe dufite abana batangiye gufata imfashabere. Rero nk’umubyeyi aba agomba kuzana igikoma cyangwa se ibiryo by’umwana ndetse n’ibikoresho by’isuku n’ibindi. Ariko Twese si ko tubasha kubona ubwo bushobozi bwo kuzanira abana ibyo byose biba bisabwa. Twifuzaga ko nk’ubuyobozi bwa Kaminuza bwadufasha abana bacu bakajya babona nk’igikoma cyangwa se ifunguro bagasangirira hamwe”.
Mu kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri babyaye, NYIRAHABIMANA Thérèsie ushinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye yavuze ko ibyerekeranye n’ubushobozi buke bw’amafaranga bw’abo babyeyi, ubuyobozi bwa Kaminuza bubizi ko bitoroshye gufatanya kwiga no kwita ku mwana. Ku bw’ibyo, abizeza ubuvugizi no kubashakira ubufasha hirya no hino, bwatuma imibereho y’abo bana irusheho kuba myiza.
Ku rundi ruhande, Thérèsie ashishikariza abo banyeshuri kwiga bashyizeho umwete kugira ngo birinde gutsindwa, anabasaba kujya bashishikariza na bagenzi babo kwitwararika no kwitonda kugira ngo birinde inda batifuza.
Kugeza kuri ubu, aba banyeshuri bavuga ko ikibazo bafite kibakomereye ari icy’ubushobozi buke dore ko kimwe n’abandi banyeshuri bose bigira ku nguzanyo ya Leta, bahabwa amafaranga abatunga ibihumbi mirongo ine (40,000 RWF)buri kwezi azwi nka ‘bourse’. Aha ni ho bahera basaba ko bakunganirwa kuko n’ibiciro ku masoko byatumbagiye.
By Liliane Niyigena