Hashize imyaka isaga irindwi nta muhanzi uzwi ku rwego rw’igihugu usohotse muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Ibi bitandukanye no mu myaka yashize hagati ya 2011 na 2015, iri shami rya kaminuza ryari nka pipiniyeri y’ikiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda.
Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ni imwe muri kaminuza zatangiye mbere mu gihugu. Yabaye irerero rya benshi mu buryo bw’amasomo ndetse utaretse gukuza no kugaragaza impano bifitemo. Ibi byagiye bituma bamwe za mpano ari na zo zibabereye umwuga mu buzima bwabo ibyo baminujemo mu ishuri ntibabikore nk’akazi kabatunze.
Bamwe mu banyempano bazamukiye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye twavuga nka Dr MUYOMBO Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki. Uyu mugabo umuziki we yatangiriye i Huye akiri umunyeshuri wamugize kimenyabose gusa ntiyibagiwe n’igisata cye cy’ubuvuzi, kuri ubu akora mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk’umuganga akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga Amaraso.
Uretse uyu hari n’umuraperi NDAYISHIMIYE Bertrand uzwi nka Buldogg mu muziki, TMC na Platini bahoze bagize itsinda ry Dream Boys n’abandi batandukanye.
Kuri ubu hibazwa impamvu yo gusubira inyuma kw’izamuka ry’impano ku biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, usanga hari abanyempano benshi bahiga ariko amazina yabo ntarenge muri iyi Campus.
The Kaminuza Star, twegereye inararibonye mu by’imyidagaduro, abayobozi mu nzego zitandukanye muri iyi campus, tutibagiwe na bamwe mu banyempano bayibarizwamo kuri ubu, kugira ngo batubwire uko babibona.
Umuhanzi MUPENZI Samuel uzwi ku izina rya Mup- Gizzo INTAYOBERANA, ni umwe mu bakora umuziki biga muri iyi campus. Avuga ko nta bikoresho bihagije byo kubafasha kuzamura impano zabo bihari.
Ati: “Nta bikoresho bihagije by’umuziki dufite kugeza ubu.[…] Kera habonekaga abatunganya umuziki (producers) babafashaga gukora umuziki wabo neza kandi bakaborohereza”.
Anagaruka ku kuba Radio Salus yarafashaga abahanzi bo hambere kumenyekanisha ibihangano byabo, none ubu bikaba bigoye.
Ati: “Radiyo Salus yakoreraga imbere muri kaminuza, kandi igakurikirwa n’abantu benshi. Byoroheraga abahanzi kumenyekana, none ubu ntitukinabona amahirwe yo gutambutsaho ibihangano byacu”.
UMUHOZA Regine ni umusizi akaba n’umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona. Avuga ko ubu bisaba imbaraga nyinshi umunyempano kugira ngo amenyekane. Anagaragaza ko kuba Radiyo Salus ari amahirwe akwiye kuzamura abanyempamo bo muri campus ya Huye.
Ati: “Abanyempano biga muri iyi kaminuza basabwa gushyiramo imbaraga ndetse n’ubuyobozi budufashe. Abo mu itangazamakuru bafashe abanyempano batitaye ku bushobozi bafite, ahubwo bite ku mpano bafite”.
Uyu musizi aherutse kwegukana igikombe mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda muri uyu mwaka wa 2022. Yasoje asaba ubuyobozi kudatererana abafite ubumuga bwo kutabona kuko nabo bafite impano. Anagira inama kandi abafite ubumuga bwo kutabona “kwishyira hamwe bakigaragaza”.
Nyuma yo kumva uruhande rw’abahanzi, twavuganye na Mike KARANGAWA, umwe mu nararibonye mu by’imidagaduro yo mu Rwanda akaba na we yarize muri iyi kaminuza. We, avuga ko ikibazo kiri ku banyempano ubwabo.
Aragira ati: “Banyiri ubwite nibo bagomba kubishyiramo ubushake kuko utirwaniriye ntawuzaza kukurwanirira […]
Twe tugihari twakoraga ibishoboka byose studio zikava i Kigali zikaza aho i Butare. Ibitaramo biriyongera, abakoraga i Kigali bavayo baza i Butare ibi byose byatumaga n’amakarabu (clubs) yiyongera”.
Uyu watangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus muri icyo gihe, agaruka kuba ibikorwaremezo by’imyidagaduro biri i Huye bidahagije, ariko agatunga agatoki abanyempano.
AtI: “Auditorium [inzu mberabyombi ya kaminuza] imbaraga yari ifite kera sizo igifite kuri ubu. Yemwe n’ibikoresho yarifite bya muzika ntibigihari. Ibyo ariko bituruka ku buryo banyiri ubwite bihuje, kuko ibyo bikoresho byagurwa – kaminuza ntabwo yabura amafaranga yo kubigura”.
Umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Kamanzi Ishami rya Huye, KAMANZI Paul yagaragaje ko abahanzi bagomba kwegera ubuyobozi. Avuga ko bizabafasha kumenya umubare wabo, bagashaka uburyo babahuza na Radio Salus, kuko byabafasha kuzamura impano zabo zikamenyekana.
NKUSI Innocent, ushinzwe kuyobora abanyeshuri ku isoko ry’umurimo (ibizwi nka Career guidance), yavuze ko abo banyempano bagiye kubegeranya bakamenya umubare wabo, nyuma bakabamurikira ibikoresho bafite “kuko bihari”.
Ati “Dufite umwe mu balimu bize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, nzamubwira aze adufashe tubakoreshe amarushanwa maze dukuremo abafite impano zihiga izindi, wenda bagira aho bava bakagera”.
Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, iyo witegereje usanga atari umuziki gusa wasubiye inyuma.
Bigaragara ko no mu mikino itandukanye Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye yasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka yatambutse. Gusa ku bw’amahirwe, uruganda rwa sinema mu Rwanda iherutse kunguka uwitwa RUKUNDO Patrick wize muri iyi Kaminuza.
Uyu yamenyekanye nka Rusine mu rwenya by’umwihariko mu rwenya rwitwa ‘Mugisha na Rusine’ n’ahandi akina akina hatandukanye.
By Jean Harerimana