UR-Huye: Abanyeshuri barataka imibereho mibi ku bw’izamuka ry’ibiciro  

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari kumvikana izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko, no mu karere ka Huye iki kibazo nticyoroheye abahatuye. Izamuka ry’ibiciro mu mugi wa Huye riri mu biri gutuma abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye barihirirwa na Leta badahwema kuyitakambira. Kaminuza Star yifuje kumenya imibereho yabo muri ibi bihe irabegera iganira nabo.

Haba abarira mu ma resitora bacumbitse mu ikigo cyangwa abataha hanze bakitekera bitegurira amafunguro usanga buri ruhande usanga rufite ibibazo byihariye ariko bihuriza ku kuba amafaranga bahabwa ari make atakijyanye n’aho ibiciro bigeze.

Umwe mu bo twaganiriye utashatse ko izina rye ritangazwa  wiga aba muri kaminuza akanarira muri resitora, twamubajije uko imibereho ye nk’umunyeshuri uko imeze. Agaragaza uko umunyeshuri asigaye arya rimwe ku munsi.

Mu ijwi ryuje agahinda, aragira ati: “igiciro cy’ibiryo cyariyongereye yemwe n’ibindi bikoresho dukenera. Bwa mbere twaryaga kabiri ku munsi, none ubu dusigaye turya rimwe ku munsi kandi nabwo bigoye”.

Akomeza avuga ko iyo bishyuye amafaranga y’ibiryo bya ku manywa na nijoro, amafaranga arangirira aho bigatuma batagura ibikoresho by’isuku n’ibindi nkenerwa.

Ati: “Nyine amafaranga ahita adushirana, nta kindi kintu dushobora kuba twasagura  kandi tuba dukeneye kugura amavuta n’ibindi bikoresho byo mu buzima busanzwe… Tubura amafaranga yo kugura mega [murandasi] tukaba tutabonera amakuru ku gihe”.

Nyuma y’ibi Kaminuza star yifuje kumenya niba n’abanyeshuri bataha hanze bakitekera bahura n’iki kibazo. Mu gutembera mu gace k’ahitwa i Madina hafi ya ‘Campus’ ya Huye twahuye n’umusore tutifuje gutangaza izina rye. Yiga mu mwaka wa mbere mu Gashami k’Icungamari. Kuri iki kibazo, yatubwiye ko ubuzima bugoye anatugaragariza uburyo 40,000Rwf ahabwa ari make ku buryo adahura n’iby’ibanze nkenerwa byo kumufasha mu buzima bw’ishuri.

 

Yatugaragarije imikoreshereze y’amafaranga abona ku giti cye nk’uko twabyerekanye mu mbonerahamwe ikurikira.

Ibigurwa Ingano Amafaranga
Ubukode bw’inzu Ku kwezi 10,000Rwf
Umuceri Ibiro 5 (1500Rwf/1kg) 7,500Rwf
Ifu y’ubugari Ibiro 12 (600Rwf/1kg) 7,200Rwf
Ifu y’ibigori (akawunga) Ibiro 5 (1200/1kg) 6,000Rwf
Imboga Ku kwezi 8,000Rwf
Gas Ku kwezi 9,000Rwf
Interineti Ku kwezi 2,000Rwf
Byose hamwe   49700rwf

 

Aragira ati: “Hari n’ibindi ntarondoye birimo n’ibikoresho by’isuku kandi biba biknewe cyane. Birumvikana ko bisaba kugira ibyo nirengagiza kandi by’ingenzi”.

Iyo uganiriye n’abanyeshuri baba mu kigo n’abiga bataha, usanga hari ibyo batandukaniyeho mu byo basabwa ariko ikibazo kikaba kimwe, amafaranga make. Abanyeshuri batatu muri bane (¾) twaganiriye bifuzaga ko leta yakongera amafaranga igenera abanyeshuri akava kuri 40,000Rwf nibura agashyirwa kuri 60,000rwf. Naho umwe muri bane (¼) twaganiriye yifuzaga ko byibura bayashyira kuri 50,000Rwf.

Nasingizwe Joy Fiona, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere  Amashyamba akaba anatuye hanze y’ikigo twamubajije uko biramutse ntagihindutse byagenda. Avuga ko biba byiza iyo umuntu yize yariye.

Ubwe aragira ati: “Rero mu gihe bitabayeho ko bihinduka kwiga neza byagorana. Wakwiga ushonje se? Ndi kumva baramutse baduhaye nka 60,000Rwf yaba ahagije”.

IGENUKWISHAKA Geovanis , umunyeshuri wiga mumwka wa kabiri ibijyanye n’Ubugeni n’Ubuhanzi akaba acumbitse mu kigo na we hari uko abyumva.

Ati:”Navuga ko byibura amake bajya batugenera yaba 50,000Rwf kuko ubu turya rimwe wenda hari icyo byadufasha”.

Nyuma y’iki kibazo, byatumye twifuza kumenya icyo ubuyobozi bwa Kaminuza Y’u Rwanda Ishami rya Huye bushinzwe imibereho y’abanyeshuri bubivugaho. Twaganiriye na Nyirahabimana Theresie ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri.

N’ubwo nawe yemera ko ari ikibazo, avuga ko nta rwandiko ruvuye mu bigo bya kaminuza rusaba ko hakongerwa amafaranga ahabwa abanyeshuri. Gusa akavuga ko hari kuba inama zitandukanye zibiganiraho hagati y’abashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda atandukanye.

Aragira ati:” ikibazo cyo turakizi kandi kiduteye impungenge ….Nta nyandiko irandikwa, haba hagomba kubanza gukorwa ubuvugizi mu buryo bw’amagambo, kugira ngo humvikaniswe ikibazo”.

Twamubajije uko byagenda amafaranga atongerewe, agaruka ku ngaruka ziterwa no kuba abanyeshuri bakwiga batishimye cyangwa se batabashije kurya ngo bahage.

Yagize ati: “Hatagize igikorwa birangira bimeze nabi kuko burya umunyeshuri aba agomba kurya agahaga kugira ngo abashe kwiga kandi atsinde. Ikindi bishobora gutera ingaruka zirimo no kwibana bikarangira nabi”.

Mu kiganiro twagiranye asoza avuga ko n’ubwo hari ikibazo, nta gikuba cyacitse. Byanatumye agira inama abanyeshuri zirimo gucunga neza ayo mafaranga bayakoresha iby’ibanze.

Aragira ati: “Ni byiza ko umunyeshuri akibona amafaranga akwiye guhita yishyura ibyo kurya. Byibura ajye abasha kurya ku manywa na nimugoroba, akoreshe ‘WiFi’ [murandasi]yo mu kigo, kandi yirinde ibintu byo kuryoshya bizabafasha”.

Amafaranga agenerwa abanyeshuri  biga mu ma Kaminuza y’u Rwanda bafashwa na Leta, yamaze hafi imyaka icumi ari 25,000Rwf ku kwezi.  Mu mwaka wa 2018 ayo mafaranga yarongerewe ashyirwa ku 35,000Rwf muri uwomwaka. Nyuma na none muri 2019 yarongrewe  ashyirwa ku 40,000Rwf, kugeza ubu akaba ari yo abanyeshuri bari guhabwa.Ibi ni byo bashingiraho bavuga ko Leta ikwiye kuyongera na nanone kuko ibiciro bya 2019 ku isoko nta ho bihuriye n’iby’uyu munsi.

 

By Jean Dedieu Tumukunde