Mu gihe akenshi abahanzi bakizamuka bakunze kwifuza kugira ababareberera inyungu zabo z’umuziki bakomeye no gukorana n’abahanzi b’amazina akomeye, umuhanzi MUSHYITSI Courrone uzwi nka Couronne avuga ko urugendo rwe rwo gukorana n’abakomeye rwamuruhije bigatuma ahitamo kwitunganyririza umuziki.
Umuhanzi Couronne yatangiye umuziki akiga mu yisumbuye
Uyu muhanzi ukizamuka ndetse umaze kumenyekana muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ku bw’impano afite mu kuririmba yizera ko abantu bafasha uwifashije. Avuga ko yahisemo kwiga kwitunganyiriza imiziki (audio production) kugira ngo ateze imbere umuziki we, kuko yamaze igihe “yiruka” ku bamufasha ariko bikanga. Kuri ubu ni umuririmbyi mwiza kandi akaba utunganya umuziki mu buryo bw’amajwi.
Kaminuza Star yaganiriye na we ku rugendo rwe rw’umuziki. Ni urugendo rwumvikana nk’urutoroshye na gato kuva yatangira gukora muzika. Ni urugendo yatangiye akiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ubwo yatangiraga kuririmba.
Nyuma yaho yatangiye kujya aririmba mu tubari n’utubyiniro mu ntara y’Amajyepfo. Nk’abandi bose bakizamuka, Couronne na we yakoreraga umuziki we mu nzu ziwutunganya (studios) ziciriritse bigatuma akora indirimbo zitamunyuze.
Nk’uko abyivugira ntiyashimishwaga na serivise yahabwaga n’abatunganya umuziki mu gihe agiye kubashaka.
Ati: “Umuziki wanjye watangiye ari ama ‘hastle’ (imvune) ugasanga baragukorera ibintu biri aho – baragupfunyikira – ikindi gihe ugasanga baraguhemukira… Birangira nje guhitamo kwikorera.”
“Ntawigeze anyigisha gutunganya umuziki (production)”
Uyu muhanzi akomeza avuga ko kwiyigisha gutunganya umuziki yabitangiye mu myaka 2 ishize ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kandi abimenya bitamugoye.
Agira ati: “Iyo usanzwe hari aho wahuriye n’umuziki biroroha. Nabyazaga umusaruro imashini zo muri Kaminuza nkigira ku mbuga zibyigisha kandi nkabiha umwanya cyane. Nta muntu wigeze unyigisha”.
Kuri ubu mu karere ka Ruhango hari inzu itunganya umuziki ikoreramo uwitwa Odd Pro, yayikoreyemo bwa mbere agitangira gukora umuziki. Iyo ashaka kwitunganyiriza imiziki ye niyo akoreramo.
Ubufatanye na bagenzi be bwarasenyutse
Muri 2021 ni bwo Jean Claude ISINGIZWE uzwi cyane nka Panda Beats mu gutunganya umuziki afatanyije na mugenzi we Afro Kizz bagize igitekerezo cyo guhuza Couronne “n’abandi bahanzi nka batatu” Nk’uko bitangazwa na nyiri ubwite, kugira ngo bakorere hamwe mu nzu yabo itunganya umuziki izwi nka ‘Dollar Sound Records’ iherereye mu mugi wa Huye.
Nyuma baje gucikamo ibice – baratatana – bamwe bajya gukorera mu majyaruguru, mu karere ka Musanze, I Huye hasigara Panda Beats gusa na Couronne. Ibi byatumye bacika intege imikoranire irahagarara.
Yavuganye na The Focus Media baramutenguha
Uyu muririmbyi umaze kuba inararibonye mu gutunganya umuziki, yavuze ko yigeze kugirana ibiganiro na The Focus Media Entertainment, Ikompanyi ikora ibihangano butandukaniye mu myidagaduro yo mu Rwanda, ariko birangira bibaye iby’ubusa.
The Focus Media Entertainment bamwijeje kuzajya bamusohorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’ibindi byose nkenerwa ku muhanzi.
Ati: “Twigeze kuvugana dufitanye gahunda ariko nza gusanga nabo nta gahunda bafite. Gusa twari twaravuganye ko bazamfasha gukosora indirimbo zanjye muri studio zikomeye bakazishyira kuri YouTube Channel yabo, ariko nyuma akenshi bambwiraga ko bahuze”.
Na 1k Entertainment, irimo DJ Pius iri mu bamutengushye
Umunyamuziki Courronne yabwiye Kamaninuza Star ko mu ntangiro za 2022 yabonye itanganzo kuri Youtube ryari ryatanzwe na Izyo Pro. Uyu ni umwe mu ba producer bakorera muri 1K Entertainment nk’imwe mu nzu itunganya umuziki kandi ikanafasha abahanzi.
Ryari itangazo rivuga ko bifuzaga undi muhanzi bakorana nyuma ya DJ Pius na Amalon – utari ufitanye imikoranire myiza na 1K Entertainment- nk’uko Iyzo Pro yabitangarije Courronne.
Byatumye Courronne ahamagara Iyzo Pro amwumvisha indirimbo ye (Courronne) yari ari gutunganya –iyo ndirimbo yitwaga ‘My Baby’ hanyuma amusaba ko bakorana. Iyzo Pro yamwakiranye yombi amusaba kohereza umushinga wose ngo indirimbo itunganywe hashize iminsi anamuha ikaze iKigali, bukeye Courronne afata urugendo no muri 1k Entertainment.
Umuhanzi Courronne ati: “Nageze I Kigali nsanga na ya ‘projet’ [umushing] yanjye ntiyayikoze, nanga no kwirirwa mbimubazaho cyane. Yahise ambwira ko afite indi ‘projet’ aba ari yo ampa. Nararirimbye arabikunda ansezeranya ko araza kuvugisha Dj Pius akampuza na we nk’umuhanzi mushya uje muri 1K’’.
Ibi byose byaje kurangira DJ Pius abuze, Courronne arataha nyuma akajya ahamagara Izyo Pro na we akamusubiza ko bahugiye mu bintu byinshi, akaja amusaba gutegereza.
Ati : “Na n’ubu ndacyategereje. Ariko byanyeretse ko kubona bene ubu bufasha ku muhanzi bigoye, kandi bisaba kubanza ugakora kugira ngo nugufasha agire aho ahera”.
Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’imyaka itatu azaba amaze kubona ibikoresho bye bimufasha kwitunganyiriza umuziki. Kandi anasezeranya abamukunda ko azakora uko ashoboye agaharanira gutera imbere.
Umuhanzi Couronne avuga ko gusiragizwa mu muziki byatumye ahitamo kwikorera
Courronne agira inama abahanzi bakizamuka ko aho gukora indirimbo imwe ngo bumve ko bamaze kwamamara – ari na byo bituma bumva ko barahita babona ababafasha, bagakwiriye kujya biga indirimbo bakajya baririmba mu tubari ayo bakuyemo akaba ari yo bifashisha mu bikorwa byabo bya muzika.
Uyu muhanzi yadutangarije ko mu kwezi gutaha kwa cumi ari gutegura igitaramo kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Ni igitaramo avuga ko kizaba ari umwihariko kuko kizaba mu buryo bwa Live gusa, kikazabera mu nzu mberabyombi izwi nka Main Auditorium.
By Jean Dedieu Tumukunde