Ku itariki ya 23 Ukuboza, ikipe y’umupira w’amaguru ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR-Huye Football Club) yatsinze ibitego bitatu (kuri mpaga) itahana amanota atatu ku busa bw’ikipe ya ‘ASPOR FC’ yari yayakiriye mu mukino ubanza.
Mu masaha ya saa saba z’amanywa nibwo ‘UR-Huye Football Club’ yari isesekaye ku kibuga cya Rugende giherereye mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali. Ni mu mikino ihuza amakipe yo mu kiciro cya kabiri aho shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa cyenda. Ikipe ya ASPOR FC niyo yari yakiriye mu mukino ubanza wagombaga kubera ku kibuga cya Rugende ho mu mugi wa Kigali.
Uyu mukino ariko ntiwaje gukinwa nk’uko byari biteganyijwe kubwo gukererwa kw’ikipe yari yakiriye ndetse n’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano ku kibuga bituma hafatwa umwanzuro wo gutera mpaga ‘ASPOR FC’ umukino utabaye maze ‘UR-Huye Football Club’ icyura ibitego bitatu bingan n’amanota atatu.
Uyu mukino waribuhuze aya makipe wari uteganyijwe kuba saa munani zuzuye ariko byaje kugera saa munani na mirongo itatu z’amanywa utaratangira ari bwo itsinda ry’abayobozi b’uwo mukino ryanzuye ko ‘ASPOR FC’ itewe mpaga na ‘Huye football club’. Iyi mpaga yatewe ASPOR FC, yatewe n’uko batari bujuje ibya ngombwa nk’ikipe yakiriye ndetse no kuba abapolisi bashinzwe umutekano ku kibuga nk’uko bigenwa na bo bataribahari ku gihe giteganyijwe kuko nabo bakerewe iminota igera kuri 27 yose.
Uku guterwa mpaga, ntikwishimiwe n’abo ku ruhande rwa ASPOR FC na gato, haba abafana ,abakinnyi ndetse n’urwego rw’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Umutoza wa ASPOR FC, KABERA Chris avuga ko atishimiye na mba uku guterwa mpaga kuko abona ari akarengane ikipe ye yakorewe.
“Ibintu bitubayeho, ni ibintu bidutunguye kandi ntibisanzwe kuko ntaho byabaye. Ibyo badusabye byose n’iminota bari baduhaye twabyubahirije, ariko twabonye bafata icyemezo tutazi aho kivuye, batubwira ko baduteye mpaga kandi ibyo twabikoze [….] ariko twumva umusifuzi wa kane afashe icyemezo cyo gutera mpaga komiseri w’umukino ahari, ntibibaho […] Baturenganyije, umukino wari uteganyijwe saa 14:00′ zuzuye ariko hagiye habaho utubazo dutandukanye tw’amategeko yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.”
Umutoza abajijwe na KS igihe nyacyo urwego rw’umutekano rwa Polisi rwahagereye, yasubije avuga ko rwahageze saa 14:23, mu gihe abasifuzi bari babahaye saa 14:25 ko nizigera abashinzwe umutekano batarahagera, baraterwa mpaga. Ibi umutoza avuga kandi abihuriyeho n’uwungirije perezida (vice président) wa ASPOR FC, RWAMANYWA Eugène.Ku ruhande rw’ikipe ya’ UR-Huye Football Club, rwishimiye intsinzi yo gutahana amanota atatu.
Ingingo ya 39 y’amategeko agenga imikino y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ‘FERWAFA’ ivuga ko iyo ikipe iteye mpaga ihabwa amanota atatu n’ibitego bitatu. Ni mu gihe, ikipe itewe mpaga inshuro eshatu ivanwa mu irushanwa.