Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bafatira amafunguro muri resitora zikorera imbere muri kaminuza baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cyo kwangirwa gufata amafunguro muri resitora bishyuyemo amafaranga igihe habayeho kubura ikarita igaragaza ubwishyu bw’umunyeshuri.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bwo buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo abanyeshuri bayo bafitanye n’imwe muri resitora ibategurira amafunguro.
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari resitora isanzwe itegura amafunguro y’abanyeshuri bakayishyura amafaranga y’iminsi runaka bitewe n’ubushobozi bwa buri munyeshuri.
Iyo umunyeshuri yishyuye, ahabwa ikarita imwemerera guhabwa amafunguro atitwaje andi mafaranga, izwi cyane ku izina ry’igifu(Meal card). Iyo karita niyo igaragaraza uko umunyeshuri akoresha amafaranga yishyuye resitora.
Gusa, iyo hagize utakaza iyo karita, resitora ntinshobora kumuha indi, ahubwo amafaranga yatanze ahita ayahomba kabone n’iyo yaba atarayikoresha na rimwe cyangwa hagisigayemo iminsi myinshi.
Ni ikintu abanyeshuri bayiriramo binubira nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babivuga. ISHIMWE Walter wiga mu mwaka wa mbere mubijyanye n’ubugeni(Art and Publishing) , avuga ko kubura ikarita ya resitora ari igihombo ku munyeshuri kuko nta bundi bufasha ahabwa ngo akomeze agaburirwe nk’uko yishyuye.Ati: “Ngewe nataye ikarita iriho iminsi 14 yose ariko narayahombye yose, ntibiciye mu mucyo”.
Ibi kandi bishimangirwa na UMUTESI Delphine, ati: “Ahantu ndira ni muri Happiness, iyo igifu gitakaye hari iminsi usigajemo wishyura andi mafaranga ngo ukomeze kugaburirwa. Gusa, kuri nge numvaga bagakwiriye kuba bafite ahandi batwandika’’.
Undi munyeshuri utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko na we yimwe ubufasha nyuma yo gutakaza iyo karita.
Agira ati: “Ubundi iyo twishyuye biba bisa n’amasezerano tugiranye, twagatwaye iyo karita igereranywa n’inyandiko yemeza ko twishyuye gusa na bo bakwiriye gusigarana indi inyandiko ibyemeza’’.
Mu gushaka kumenya icyo ba nyiri iyo resistora babivugaho, Kaminuza star ku murongo wa telephone yavuganye na Madamu MUKAMANA Rosette atangaza ko nta bundi buryo abona bwakoreshwa iki kibazo cy’abanyeshuri gikemuke.
Ati: “Byangora kuko iyo umwe ataye igifu (Ikarita yo kuriraho) undi arayitora akaza na we kukiriraho kandi igihombo ni icya nge (…). Nyine arakibura nta kundi agahomba, ikindi ngewe mba ndi mubucuruzi (business) ntago nabyishingira”.
Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bwana NZITATIRA Wilson, avuga ko iki kibazo ubuyobozi butari bukizi, ariko ko kigiye gukurikiranwa ku mpamde zose bireba ngo gikemuke. Ati: ‘’Iki kibazo sinari nkizi, ariko ubundi muri kaminuza dufite ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri, iyo twumvishe ikibazo nk’icyo turicara tukagikemura. Gusa nange numvaga niba umunyeshuri yarishyuye nyuma yo kuyita atari ngombwa ko yongera kwishyura”.
Iyo umunyeshuri ataye iyo karita yo kuriraho ikaboneka ku bw’ubugiraneza bw’uwayitoraguye, ubuyobozi bwa resitora buyisubiza nyirayo gusa aya mahirwe ntakunze kubaho nk’uko abo twaganiriye babivuga. Ubusanzwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari za resitora abanyeshuri bariramo, ariko no hanze yayo harizindi, ku buryo umunyeshuri ahitamo aho yifuza kujya afatira amafunguro.