Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi biyemeje kudaha akato abarwayi bo mu mutwe no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwita ku buzima bwo mu mutwe hagati muri bo nk’abanyeshuri no mu baturarwanda muri rusange.
Ibi aba banyeshuri babitangaje mu bukangurambaga bwakorerwe muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 10 Ukwakira aho ku rwego rw’isi uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti:” Ubuzima bwo mu mutwe mu isi itareshya”.
ISHIMWE Naome, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi mu mwaka wa kabiri w’ibijyanye n’imari (Finance) yavuze ko ubu bukangurambaga bubafashije byinshi avuga ko kandi we na bagenzi be bagiye kwita cyane kugukangurira abantu kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’abafite ibimenyetso by’ubwo burwayi Ati: “Nibyo koko hari abanyeshuri usanga na bo bagize ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ibimenyetso byinshi by’abagize ibyo bibazo hari abo tubibonana’’.
MUNYANEZA Honore Pacifique, ni umuyobozi w’abanyeshuri wungirije ushinzwe amasomo mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ubu bukangurambaga bubasigiye byinshi we na bagenzi be ahagarariye icyo agiye gushyiramo imbaraga akanashishikariza abandi byumwihariko ari ukudaha akato abagaragarayeho uburwayi bwo mu mutwe kuko nabo ari abantu nk’abandi nabo bakaba abarwayi nk’abandi. Ati: “Hamwe no kubaha agaciro bizafasha abarwayi kudacika intege kuko biba bigishoboka kongera kubaho neza. N’abanyarwanda bose muri rusange bafite cyangwa bagize uburwayi bwo mutwe bikaba byagabanuka”.
Dr SEBATUKURA Simeon wari uhagarariye Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda kita ku Buzima bwo mu Mutwe (Center for Mental Health), akanaba umwalimu muri Kaminuza, yagarutse ku cyo ubuzima bwo mu mutwe ari cyo ndetse n’amahirwe ahari ko ibi bibazo mu banyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko byazagabanuka. Ati:” Nta buzima, nta buzima bwo mu mutwe, urubyiruko murusheho kwita ku buzima bwo mu mutwe mwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bintu byose mwaba imbata yabyo bikabangiriza ubuzima bwanyu bwo mutwe n’abanyarwanda muri rusange”.
ISHIMWE Pascaline ukora ku bitaro bya Gihundwe waje uhagarariye Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubuzima muri ubwo bukangurambaga, yavuze ko mu Rwanda abafiteho iki kibazo bitabwabo kuva ku bajyanama b’ubuzima kugera ku bigo byita ku bafite iki kibazo n’ubwo abantu babyize bakiri bakeya.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubuzima bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu bafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda ari we wivuza, na ho ku rwego rw’isi ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS),bugaragaza ko ku isi umuntu umwe muri bane ufite uburwayi bwo mu mutwe ariwe wivuza kandi ko hagati y’abantu 75% kugeza kuri 95% bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere barwaye indwara zo mu mutwe bativuza kubera impamvu zitandukanye ziganjemo kuba ibihugu bitandukanye bidashyira imbaraga mu kurwanya izi ndwara. Kimwe byifuzo byatangiwe muri ubu kangurambaga ni uko indwara zo mu mutwe n’ibibazo byo mu mutwe byashyirwa ku rutonde rw’indwara zishingirwa ku kigero cyo hejuru n’ibigo by’ubwishingizi by’umwihariko ‘RSSB’.
Ubu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo kita ku Buzima bwo mu Mutwe muri Kaminuza y’u Rwanda (Center for Mental Health), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda n’andi mashyirahamwe anyuranye yose afite mu ntego zayo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Ibi bikaba byarakozwe mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe hazengurukwa mu makaminuza anyuranye akorera mu Rwanda.
Yanditswe na :Rukundo Eroge