Kaminuza y’u Rwanda: Intsinzi muri Handball y’abakobwa no gusezererwa kw’ikipe y’abahungu

 

Ikipe y’umupira w’amaboko (handball) ya Kaminuza y’u Rwanda ishami Huye mu bakobwa yakatishije itike yo kujya muri 1/4 cya ‘ Coupe de Rwanda’ mu gihe  ikipe ya handball y’abahungu yo yasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa ibitego 26 kuri 12  kuri Stade Amahoro i Remera mu mugi wa Kigali.

Kuri uyu  wa Gatandatu tariki ya 23/10/2021 ni bwo amakipe yombi  ya ‘Handball’ muri  Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yasesekaye kuri Sitade Amahoro i Remera  ndetse no ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya  Remera mu mugi wa Kigali.

Mu mikino ihuza amakipe atandukanye yabaye kuri uyu wa Gatandatu by’umwihariko ikipe y’abakobwa n’iy’abahungu mu mukino w’amaboko yabereye kuri Sitade Amahoro, abasore ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya  Huye ntibasekewe n’amahirwe aho ikipe ya  ‘Police Handball Club’ yabatsinze ibitego 26 kuri 12 mu binatuma ihita isezererwa mu marushanwa ya Coupe de Rwanda.

Aganira n’Ikinyamakuru Kaminuza Star, umutoza w’ikipe ya Police H.C Bwana NTABANGANYIMANA  Antoine, yavuze ko ikipe yabo ari ikipe ihorana intsinzi kandi ko ariyo yanatwaye igikombe cyo muri 2019 ikaba ari nayo izasohokera u Rwanda mu marushanwa ataganyijwe kuzabere muri Kenya mu kwezi gutaha kw’Ugushyingo.

Umutoza w’ikipe ya y’abahungu ya Kaminuza bwana MUHIRWA NKUSI Ezekiel uzwi ku izina rya Miss, avuga ko bababajwe no gutsindwa na Police H.C nk’ikipe isanzwe ikomeye ku rwego rw’Igihugu gusa ko na none ikipe ya Polisi yo akazi kayo ka buri munsi ari ukujya mu kibuga.Ati: “Police H.C, ni abakinnyi bava ku wa mbere bakageza ku wundi wambere bakora imyitozo, niko kazi kabo. Urumva ko gukina n’abakora imyitozo rimwe mu cyumweru cyangwa bibiri, ntiwapfa kubona intsinzi ku buryo bworoshye.

Yongeyeho kandi ko kubera gukora imyitozo gake kubera abakinnyi be baba bari mu masomo, aho bari bageze hamushimishije. Ati: “Ikipe zariteguye, ariko mu mikino iyo bakina baratsinda bakanatsindwa urebye ikipe y’abahungu nakagombye gutahana intsinzi, ariko hajemo amakosa yagiye akorwa n’abakinnyi. Cyakora n’aho bari bageze nkurikije n’igihe batangiriye gukina n’imyitozo bakoze bakaba bageze aha nabyo byanshimishije.”

Umunsi wo kuwa Gatandatu ntiwahiriye amakipe yombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuko n’ikipe y’abakobwa yatsinzwe n’ikipe ya Kiziguro ‘Secondary School’ yo mu mashuri yisumbuye ibitego 33 byose ku bitego bitatu. Kuri uwo munsi na none Ikipe ya Kminuza y’u Rwanda ishami rya  Rusizi yaje gutsinda ikipe ya Kminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bahungu  ibitego 17 kuri 15  harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

 

Ku munsi wo ku Cyumweru noneho amahirwe yaje gusekera ikipe y’abakobwa ya Kminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho yaje kwihimura ku ikipe y’abiga muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS ) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera aho yayikubitiye ahareba I Nzega ibitego 14 byose ku bitego bitatu.

Abahagarariye abandi (Captains) ba UR Huye muri handball, bagize icyo bavuga kuri iyo mikino; imbamutima ndetse n’amasomo bakuyemo. Kapiteni w’ikipe y’abahungu, Habwikuzo Herve yagize ati: “Turababaye cyane kubwo gutsindwa imikino ibiri umusubirizo. UR Rusizi yadutunguye ariko Police H.C yo ni ko kazi kabo, ni ikipe ikomeye ariko byanadusigiye isomo ry’uko tugomba kwitegura kurusha uko twabikoraga…”

Kapiteni w’abakobwa we madam UWASE Jolie, yagize ati: “Kiziguro ni ikipe ikomeye, kuko ikinwamo n’abakinnyi b’Igihugu [National]. Twaje tutaje kuyitsinda, ahubwo byabaye byiza ko twabanje gukina nayo kuko yadufashije mu myiteguro no kutugarura mu mujyo [mood]. Isomo twakuyemo ni ugukorana nk’ikipe n’ubusatirizi.”

Amakipe ya handball yakomeje muri 1/4 yakinnye muri wikendi, ni Ikipe y’abakobwa ya Kminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Ikipe y’abahungu ya Kminuza y’u Rwanda ishami rya  Rusizi, Police H.C ndetse na Kiziguro S.S y’abakobwa.