2Drops mukuzamura ibendera ry’imyidagaduro yo mu karere ka Huye imaze iminsi icumbagira.

Joseph Nshimiyimana (Ibumoso) na Elie Mutangana (Iburyo), bagvize itsinda rya 2Drops Entertainment

“Ni cyo gihe ngo umuhanzi uturuka muri Kaminuza y’u Rwanda agaragare mu ruhando rwa muzika nyarwanda” 2Drops Entertainment umusingi mu kuzamura impano zo mu karere ka Huye

Akarere ka Huye kongeye kwigaragaza Ku isoko rya muzika binyuze kubafatanyabikorwa babiri bamenyekanye nka 2drops Entertainment mu gufasha abahanzi bakizamuka haba muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye no mu mbibi zayo.

Aba nibo bari gufasha abarimo Gentil Shingiro n’uwitwa  Tuyishime Yves ukoresha Jab-Y mu muziki bakaba abanyeshuri biga muri Kaminuza, mu gihe Huye isa nk’iyadohotse mu kuzamura impano zikagera kure. Nk’uko Mutangana Elie, umwe muri babiri bagize iri tsinda yabitangarije Kaminuza star.

Yaragize ati “Nicyo gihe ngo umuhanzi uturuka muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Huye agaruke mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuko aha hari impano zikomeye gusa ntizirenga mu karere ngo mu gihugu hose zimenyekane”.

Indirimbo nshya Over me ya Jab-Y yayikorewe na 2drops Entertainment

Umuhanzi Jab-Y hagati ari na we barigukorana cyane muriyi minsi

Ibi byose biravugwa mu gihe aba bafasha b’abahanzi bamaze iminsi basohoye indirimbo Over me y’uwitwa Jab-Y mu buryo bw’amajwi yakorewe muri The Winner Record, amashusho atunganywa na 2drops Entertainment.

Ni indirimbo haba ku ruhande rw’abafasha uyu muhanzi n’urw’umuhanzi nyirizina batangaza ko iri gukundwa na benshi mu Rwanda hose nk’uko bigaragarira ku rubuga rwa YouTube.

Nyir’indirimbo Jab-Y yaragize ati “Nanjye iki gikorwa kintera ubwoba, siniyumvishaga ko nakora indirimbo ikarebwa n’abantu bangana gutya bisaba gukora cyane no kugira abagufasha mu kazi kandi bashoboye. Ikindi nk’umuhanzi ni ngombwa kugira imyitwarire myiza.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza uduce twinshi tugize akarere ka Huye akanagaragaza bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ,byateguwe na 2drops Entertainment kubw’impamvu basobanuye.

NSHIMIYIMANA Joseph umwe muri babiri bagvize itsinda rya 2Drops yagize ati “Mu mashusho mwakunze kubonamo ijambo ‘Huye is back’ (Huye iragarutse). Nibyo ijya kurisha ihera ku rugo, turakora kandi dufite isôoko, aho turi gukorera umuziki ni heza ni ngombwa kuhateza imbere, kandi abadukurikira haba Kigali n’ahandi barabidushimira.”

Ibindi bikorwa n’imibereho bya 2drops entertainment

Aba basore babiri bagize 2drops Entertainment bakaba n’abanyeshuri batangiye gukora mu kwezi kwa gatatu 2021, ubwo film yabo y’uruhererekane yitwa Goodness series yasohokaga gusa baje kubisubika bajya kwiga ibijyanye no gutunganya amashusho. Batekereza nabo kuzagaragara nk’abahanzi bidakuyeho gufasha n’abandi.

Kaminuza star yifuje kumenya inyungu za 2drops mu gufasha abahanzi batarageza igihe cyo kwinjiza amafaranga mu gihe bimenyerewe ko nawo ari umushinga ugomba kubyarira inyungu abawukora.

Mutangana Elie, ati “Turabizi ko ari akazi (Business) nk’akandi ariko twebwe ku giti cyacu twaricaye tubona ibyiza ari ukuzamura impano nshya mu muziki kuko ari bwo imikoranire igenda neza kurusha uko wafata usanzwe yaramenyekanye, hariho igihe bitagenda neza. Ikindi, indirimbo dukora ziri ku rubuga rwa youtube rwacu umusaruro uzavamo tuwufiteho inyungu.”

Aba bafasha (Managers) 2Drops Entertainment batangaza ko mu gihe gito bagiye kongera gukora indirimbo ya Jab-Y. Batangarije Kaminuza Star ko muri mutarama ari bwo bazakora amashusho y’indirimbo ya Gentil SHINGIRO baherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi gusa.

Tariki 21 Nzeri nibwo inama y’abaminisitiri yatangaje ko ibirori n’ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco/fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB. Byatumye 2drops Entertainment basezeranya abakunzi babo ko bagiye gutegura ibitaramo bikomeye aho bazigaragariza abafana imbonankubone.

Aho wanyura ukareba indirimbo ‘Over me’ ya Jab-Y