Abanyeshuri b’abakorerabushake bifatanyije n’abaturage mugikorwa cy’umuganda
Kuri uyu wa mbere Ukwakira 2021 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubukorerabushake mu karere ka Huye, igikorwa cyabereye mu karere ka Huye umurenge wa Kigoma akagari ka Musebeya umudugudu wa Nyarurembo ,hakorwa umuganda wo gusakara no guhoma inzu z’abaturage batishoboye witabiriwe n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’abagize urubyiruko rw’abakorerabushake.
Nkeshimana Olivier umunyeshuri wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu ishami ry’ububanyi n’amahanga witabiriye uyu muganda yabwiye Kaminuza star.com ko yishimiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye atanga umuganda wo kubakira abaturage avuga ko azakomeza kuba mu rubyiruko rw’abakorerabushake.
Yagize ati:” Mu bakorerabushake nagezemo muri 2019, nshimishwa cyane no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyanjye kandi nterwa ishema n’ibikorwa dukora kuko bifasha abaturage n’igihugu cyacu natwe ababikora muri rusange kuko iyo uri kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyawe ubikunze uri kumwe n’urungano ni umunezero kandi bibyara umusaruro ugaragara”.
Murengatabu Odette na we w’umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wari witabiriye uyu muganda w’urubyiruko rw’abakorerabushacye yavuze ko na we yishimiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye ibigifasha gukomeza gutera imbere no kuzigama amafaranga yakabaye ajya muri ibyo bikorwa bakora akajya mu bindi bityo igihugu kikarushaho kwizigamira no gutera imbere biciye mu bana bacyo.
Ati:” Ni iby’agaciro kuba mu rubyiruko rw’abakorerabushake, natangiye kurubamo ntari naza muri kaminuza nanayigezemo ndakomeza, ibi dukoze bifite inyungu nyinshi ku gihugu cyacu n’abagituye muri rusange”.
Nsanzimana Emmanuel umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushacye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko we n’abakorerabushake yaje ayoboye muri uyu muganda ari iby’agaciro kuba ari abakorerabushake kandi ko bazakomeza ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rw’abakorerabushacye muri kaminuza rukomeze rubeho kandi rwiyongere.
Uyu muyobozi yagize ati:” Twakoze uyu muganda hano mu cyumweru gishize twari twakoze undi muri kaminuza kandi tuzakomeza ubukangurambaga no kubakamo abantu umuco w’ubukorerabushake kugira ngo abanyeshuri uyu munsi nibagera hanze bazakomeze guharanira iterambere ry’igihugu cyacu binyuze mu bukorerabushake”.
Muri rusange hakozwe n’ibindi bikorwa bitandukanye muri uyu muganda byose bigamije gukomeza guteza imbere igihugu muri rusange n’imibereho myiza y’abagituye n’urubyiruko bigizwemo uruhare n’urubyiruko. Abayobozi mu ngeri zitandukanye bagiye bafata ijambo uyu muganda uhumuje bose bagarutse ku byiza byo gukorera igihugu utiganda kuva ukiri muto kugeza ugeze mu zabukuru n’inyungu zabyo ku muntu ndetse n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Kamana Andre yasabye urubyiruko rwari ruteraniye aha n’abantu bose muri rusange kurushaho gukunda igihugu no kukitangira by’umwihariko urubyiruko rukimenyereza kumenya no gukunda gukora imirimo itandukanye kandi hakaboneka umusaruro uhagije mu byakozwe byose.
Uyu muyobozi yagize ati:” Kuri uyu munsi turizihiza umunsi wo gukunda igihugu, mujye mukora cyane kandi mwimenyereze imirimo yose kuko ibintu bihora bihinduka kandi muharanire ko ikintu mukoze gitanga umusaruro uhagije igihugu cyacu kigakomeza gutera imbere muri byose”.
Itangizwa ry’uku kwezi k’ubukorerabushake ryahuriranye no kwizihira umunsi wo gukunda igihugu wizihizwa ku itariki ya mbere Ukwakira buri mwaka aho by’umwihariko hazirikanwa itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu byakozwe n’abahoze ari ingabo za APR.
Uku kwezi kwahariwe ubukorerabushake, kuri iyi nshuro gufite insanganyamatsiko igira iti:” Njyewe nawe ntitugamburuzwe mu rugendo rwo kubaka u Rwanda twifuza”. Uku kwezi kwahariwe ubukorerabushacye kukazasozwa ku wa 31 Ukwakira.
Biteganijwe ko muri uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake ruzakora ibikorwa bitandukanye aho ruherereye byiganjemo ubukangurambaga ku ngingo zitandukanye byumwihariko covid-19 n’imirimo y’amaboko hagamijwe gukomeza kubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’umuturage muri rusange.
Yanditswe na: RUKUNDO Eroge