‘Abanyeshuri bakwiye guha amaboko Igihugu binyuze muri DUSAF’ Bwana Rwikaza Gentil.

Mu gihe abagize Umuryango Uhuza Abanyeshuri ba Kaminuza Baturuka mu Karere Kamwe uzwi nka DUSAF ukorera muri ‘campus’ ya Huye  bari mu gikorwa cy’amatora y’ababahagarariye  muri buri karere kuva kuri uyu wa 20/09/2021, bamwe mu banyeshuri baratangaza ko umuryango DUSAF ari ingirakamaro  mu kubahuza ndetse no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’uturere baba bakomokamo.

Bamwe mu bo Kaminuza Star yaganiriye nabo, badutangarije byinshi ku muryango DUSAF. Uyu ni BAHATI Dieu Merci ,yiga mu gashami k’Ikoranabuhanga mu Bucuruzi (BIT) umwaka wa mbere. Avuga ko umuryango DUSAF ari ihuriro ryiza ku banyeshuri baturuka hamwe ndetse ukaba n’urubuga rwo kwegereza abaturage ubuyobozi uhereye ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati”: Nk’uko Leta y’u Rwanda yegereje abaturage ubuyobozi, na DUSAF mbona ari ubuyobozi bwegerejwe abanyeshuri ba kaminuza, nk’uko tuvuga ko ‘mayor’ mu akarere runaka yegereye abaturage, na ‘mayor’ muri DUSAF aba yegereye abanyeshuri. Ibyo kandi binafasha abanyamuryango kumenya ibijyanye n’imiyoborere bikaba byabongerera amahirwe yo kubona akazi ku isoko ry’umurimo’’.

Undi munyeshuri wiga mu gashami k’Amategeko utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko umuryango DUSAF ufasha abanyeshuri kumenya ibibazo abaturage bafite ndetse no kubishakira ibisubizo.

Ati’’: DUSAF ifasha abanyamuryango kugira inyota yo gukorera Igihugu cyatubyaye ndetse no kumenya ibibazo abaturage bafite bikaba byashakirwa umuti dufatanyije mu bushobozi buhari mu rwego rwo guharanira imibereho myiza.

Umuhuzabikorwa w’umuryango DUSAF ku rwego rwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, bwana RWIKAZA Gentil arasaba abanyeshuri ba ‘campus’ ya Huye guha amaboko Igihugu binyuze mu muryango DUSAF kuko bidasaba amafaranga ahubwo ari ubushake n’ibitekerezo mu rwego rwo kubaka icyizere cy’ubushobozi bw’ejo hazaza h’urubyiruko rw’uyu munsi.

Umuryango DUSAF ni impine y’amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza ari byo ‘’District University Students Association Forum’’, watangijwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) mu mwaka wa 2008 mu rwego rwo guhuza imbaraga z’urubyiruko rwiga muri kaminza y’u Rwanda mu iterambere.

Abanyamuryango bayo ni abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko mu ishami rya Huye. Ubuyobozi bwa DUSAF bugira manda y’umwaka umwe ishobora kongerwa inshuro imwe kandi abayiyobora bakaba ari abakiri ku ntebe y’ishuri.

Ubuyobozi bugabanyijemo inzego eshatu ari zo ‘Executive committee’ nk’ubuyobozi bukuru, abahagarariye intara bazwi nka ‘Governors’ ndetse n’abahagarariye uturere bazwi nka ‘Mayors’. Icyo umuryango ushinzwe ni uguhuza abanyeshuri baturuka mu karere kamwe bakamenyana ndetse bagatangira gukorana bya hafi n’akarere bavukamo mu iterambere ry’abaturage binyuze mu bikorwa by’iterambere binyuranye.

Kaminuza y’u Rwanda, uturere ndetse n’abanyamuryango ba DUSAF bakorana mu rwego rwo gushaka ubushobozi bw’ibikorwa by’umuryango.

Mu mwaka w’amashuri 2019-2020, DUSAF yatanze amafaranga angana na miliyoni ebyiri (2000 000 Rwf) mu kigega Agaciro Development Fund avuye mu banyamuryango bayo. Bamwe mu banyuze muri uyu muryango, byabahaye amahirwe yo gukora mu nzego z’ibanze nk’utugari, imirenge, uturere ndetse no ku rwego rwa minisiteri.

Komite nyobozi ya DUSAF iriho ubu ivuga ko kimwe mu byo ishyize imbere ari ugushyiraho na komite nyobozi mu zindi ‘campuses’za Kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’umuryango.