Korali Le bon Berger mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe

Korali Le Bon Berger mu myitegro ya yubile

Imyaka 25 igeze ku ndunduro korali umushumba mwiza y’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda , ishami rya Huye, iri mu zikomeye mu gihugu ishinzwe. Niyo mpamvu iyi korali iri mu myiteguro yo kwizihiza iyi yubile ikora ibikorwa birimo gufata amashusho y’indirimbo zayo, ibitaramo n’ibindi bikorwa biyimenyekanisha.
Kaminuza star yifuje kumenya byinshi kuri iyi myiteguro iganisha kuri iyi yubile, twegera umuyobozi w’iyi korali mu kiganiro kirekire twagiranye atangaza ko ari yubile izarangwa no kumenyekanisha ibikorwa byabo ari nako Kristu amenyekana binyuze mu nsanganyamatsiko bihitiyemo.
Yaragize ati “Twahisemo gukoresha insanganyamatsiko ‘Kristu bakumenye’ bizadufasha cyane mu kumenyekanisha inkuru nziza ari ko natwe tunazamura izina rya korali yacu kuko nibatumenya bazaba bamenye Imana. Ni nayo mpamvu twahisemo gukora ibikorwa birimo gukora amashusho meza n’ibitaramo bitandukanye.
Kuwa 11 Nzeri nibwo iyi korali yariri mu bikorwa byo gufatira amashusho indirimbo eshatu zirimo iyamenyekanye cyane izwi nka Ndagiwe n’umushumba mwiza yanditswe na Niyonzima Oreste, Tugutaramire yahujwe mu buryo bw’amanota (harmonisation) na Niyonzima Oreste afatanyije na Ishimwe Patrick hamwe n’iyitwa Baba tunaleta vipaji yanditswe na F.G. Fuluge ukomoka muri Tanzania ikaba kuriyi nshuro yarasubiwemo na Choral Le Bon Berger.
Nk’uko tubikesha umuyobozi wa korali ,hateguwe uburyo bwo kwerekana ibikorwa byayo binyuze mu bitaramo bitandukanye n’ubwo hataratangazwa ku mugaragaro aho bizakorerwa n’igihe bizakorerwa.
Yaragize ati “Dufite igitaramo cyo ku munsi Mukuru w’umushumba mwiza hamwe n’ibindi tutari twemeza itariki bizakorerwa mu mpande zitandukanye z’igihugu. Abadukurikira bazajya babona amakuru agezweho.”
Yashinzwe iturutse ku itsinda ry’abari barishyiriye hamwe gusenga bazwi cyane ku izina ry’abakarisamatike muri kiliziya gaturika. Iryo tsinda ry’abanyeshuri ryari rifite minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye no kuririmba kandi bitewe n’uko zose zari ziri muri kaminuza zaririmbaga indimi z’amahanga, bahise bayitangiza.


Iyi korali y’umuryango mugari w’abarimbyi barenga 200, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zikomeye n’imiririmbire itangaza benshi, nk’uko umuyobozi wayo abitangaza ntiyakunze kwitabira amarushanwa kuko nta marushanwa akunze kubaho ya korali uretse mu mwaka wa 2004 aho yitabiriye amarushamwa yahuzaga korali zitandukanye mu Rwanda yaba izo muri kiliziya gaturika na ADEPR itsindira umwanya wa kane.
Ibitaramo iheruka gukora ni ibyabereye mu karere ka Musanze na Huye, mu kwezi kwa gatanu 2018. Icyo gihe Korali yariri kumurika ku mugaragaro igitabo cy’indirimbo zirenga 50 yari imaze iminsi ishyize hanze.

Korali umushumba mwiza ni imwe muri korali za kiliziya gaturika yamenyekanye cyane mu Rwanda, izwi cyane ku ndirimbo zayo zirimo Nyakira ndaje, Ndagiwe n’umushumba mwiza, n’izindi hamwe n’izo yasubiyemo zirimo _Karame dawe ya Par Josee Providence Mwizerwa, Anima Christ ya Marco Frisina n’izindi nyinshi zayigize ubukombe mu makorali.