Komite ya Rwanda MedAid Harmony
Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, batangije ku mugaragaro umuryango Rwanda MedAid Harmony ufasha abarwayi bakennye kubona ibikoresho by’isuku, kubishyurira amafaranga baciwe kwa muganga no kubigisha uko bakwirinda indwara zitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Nyakanga 2021,hagaragazwa intego eshatu z’umuryango ari zo :Menya wirinde, Gira ubuzima ndetse na Gira isuku.
Gira isuku ikaba ariyo gahunda yaherewe kuri uwo munsi wa mbere, hakusanywa ibikoresho by’isuku birimo amasabuni, impapuro z’isuku ndetse n’ibindi bazajya gufashisha abarwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Tuyisenge Clement wiga mu mwaka wa kane w’ubuvuzi, ni we wazanye igitekereze cyo gushinga uwo muryango. Aganira na Kaminuza Star ,yavuze ko ubwo yakoraga imenyerezamwuga (internship) muri CHUB, yabonye ubuzima bugoye abarwayi batishoboye barimo atekereza uko bafashwamo kabone n’ubwo byaba bidahagije.
Yagize ati “Nagiye mbona nk’abarwayi batagira ibyo kurya kandi tuzi ko ari byo muti wa mbere. Ntibabona amafaranga yo kugura imiti yo hanze, abana baba imfubyi bakivuka; ibyo byose narabibonye ndavuga nti ‘hari ikintu twakora nk’urubyiruko.”
Yasobanuye ko icyatumye atekereza ko uwo muryango wagira umusanzu ukomeye utanga,ari umwana w’umuhungu wari urwaye ikibyimba hafi y’impyiko bamufasha kubona amafaranga yo kumubaga, aravurwa arakira.
Ati “Icyo kibyimba cyari nk’igisasu kuri we, ariko twarafatanije aravuzwa arakira, ubu arishimye cyane. Ibyo byose rero byagiye bidutera imbaraga tuvuga tuti ‘kuki tutahura tugashinga uyu muryango tukazajya twita kuri ibyo bibazo?”
Mbere yo gutangiza umuryango ku mugaragaro, babanje kuwumenyekanisha batanga ikiganiro kuri Radiyo Agaciro ikorera muri UR Ishami rya Huye; bazenguruka mu mashuri atandukanye agize iryo shami,ndetse banakoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru arambuye ku mushinga wabo.
Irakiza Ntibwirizwa Marie Agnes, ni umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya Gira Isuku muri Rwanda MedAid Harmony. Yavuze ko iyo ntego yashyizweho ngo bajye batanga ibikoresho by’isuku ku barwayi kuko isuku ari isoko y’ubuzima.
Ati “Muri Gira Isuku tuzajya tugira igihe cyo kugenera abarwayi ibikoresho by’isuku byaba imiti y’amenyo, impapuro z’isuku z’ababyeyi,n’izabana ,amasabuni, hamwe n’amakori”.
Yashimiye abanyeshuri bagize uruhare mu gukusanya inkunga y’ibikoresho n’abatanze amafaranga yakoreshejwe bagura ibindi.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abarwayi muri CHUB, Madamu Marie Claire Kayibonwa, washimye icyo gikorwa abasezeranya ko batazabatererana.
Ati “Ndagira ngo mbanze mbashimire kuri uyu mutima mwagize wo gukunda abarwayi, nta n’ubwo umuganga mwiza buriya ari ukwandikira imiti umurwayi cyangwa kubaga gusa. Buriya umutima wo kugira impuhwe niwo wa mbere.”
Umuryango Rwanda MedAid Harmony ufite gahunda y’uko buri mwaka hazajya hakorwa ibishoboka hakavuzwa umuntu umwe wishyuriwe serivise zo kwa muganga kugeza akize. Umubare w’abazajya bavuzwa uziyongera bitewe n’ingano y’amikoro bazagenda bagira nkuko umuyobozi w’uyu muryango yabisobanuye.
Uyu muryango udaharanira inyungu ugitangira watangiranye n’abanyeshuri 50 ,ubu bakaba bamaze kwiyongera kuburyo bamaze kwikuba gatatu, bageze ku 150.
Ku ikubitiro aba banyeshuri bakusanyije amafaranga agera ku bihumbi ijana na bitanu y’amanyarwanda (105000rwf) ariyo yakuwemo ayo kugura bimwe mubikoresho by’isuku byaje byunganira ibyakusanyijwe mubanyeshuri.