Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri biga Ubugeni,Ubuvanganzo n’Iyigandimi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye, nyuma y’uko ayo mashami yari yarahagaze kuva mu 2017 kubera ibura ry’umubare ushyitse w’abanyeshuri.
Ayo mashami yongeye gufungura imiryango muri uyu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 ku bwikube bw’abanyeshuri burenga inshuro icumi ugereranije n’uko banganaga ubwo yahagarikwaga.
Byakunze kugaragara ko kuba abasaba kwiga muri ayo mashami badahabwa inguzanyo ya Leta biri mu bituma agira abanyeshuri bake, ariko kuri iyi nshuro ni benshi bayemerewe bituma haboneka umubare ufatika. Ni nyuma yo gusanga ubwo bumenyi bukenewe ku isomo ry’umurimo.
Mbere wasangaga nka rimwe muri ayo mashami rifite abanyeshuri babiri cyangwa batatu baje kuryiga, UR yabona kwaba ari ugusesagura bitewe n’umubare w’abarimu n’ibikoresho bikenewe ngo bige neza, igahitamo kubahuriza mu ishami ry’Ubusemuzi bakigira hamwe ari benshi.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Kwizera Pacifique unahagarariye bagenzi be bigana (Class Representative), avuga ko n’ubwo baje batazi aho bagiye kwiga nta n’amakuru bari babifiteho bageze aho bakaza kwisanga.
Yagize ati “Twaje tutazi ko bubaho [Ubugeni] nta n’amakuru make tubifiteho, ariko byageze aho turabikunda dusanga bizanatugirira akamaro mu gihe cyacu kiri imbere.”
Yakomeje avuga ko bashimira kuba Leta yarabahaye inguzanyo kandi ko no kuba yaratekereje gusubukura ayo mashami ari iby’agaciro.
Ati “Burya ikintu cyose hari impamvu baba baragishyizeho. Leta ijya gutekereza kuyasubizaho ni uko yabonaga ko akenewe cyane,ibona ko aya masomo hari aho azatuvana akazanatugeza hashimishije.”
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubugeni n’Indimi, Dr Ngarambe Telesphore, yatangarije Kaminuza Star ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, ubu UR igiye kujya yigisha amasomo agendanye n’ibikenewe hanze.
Yasobanuye ko kwiga indimi n’ubugeni bifasha abantu mu kumvikana mu byo bakora kandi bikenewe mu gihugu no hanze.
Yakomeje ati “Ubu Leta yemeye guha abanyeshuri inguzanyo muri ariya mashami uko ari ane harimo n’ariya yari yarasubitswe ariyo Ubugeni n’Ubuhanzi,Ubuvanganzo n’Iyigandimi.”
Dr Ngarambe yavuze ko impungenge zari zihari zose zakuweho ku buryo ayo mashami agiye kuzajya yigwa nta kongera guhagarikwa bya hato na hato.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC),Dr Mukankomeje Rose, asaba abagize ayo mahirwe yo guhabwa inguzanyo yo kwiga ko bayibyaza umusaruro, bakiga bashyizeho umwete kugira ngo Igihugu kibone umusaruro kibatezeho.
Ubwo amashami y’Ubugeni,Ubuvanganzo n’Iyigandimi yahagarikwaga ku 2017, hari haje abanyeshuri mirongo itatu na batatu (33) mu ishami ry’Ubugeni ndetse na mirongo ine n’umwe (41) mu ishami ry’Iyigandimi baje kuyigamo. Mu 2021 haje 40 mu Bugeni hamwe na 43 Mu Iyigandimi bituma yongera gusubukurwa.
N’ubwo abanyeshuri bize muri ariya amashami mashami bwa nyuma bari aba nkana, mu mwaka w’amashuri waakurikiye wa 2017/2018 baje batageze kuri ba3 bituma amashami afunga imiryango.