HDI yaganirije abanyeshuri ba UR ku kwirinda inda zitateganyijwe

Kaminuza y’u Rwanda   ku bufatanye   n’Umuryango udaharanira inyugu Ugamije kwegereza Abaturarwanda serivisi z’ubuvuzi zinoze,Health Development Innitiative(HDI), baganirije abanyeshuri biga mu Ishami rya Huye ku kwirinda inda zitateganyijwe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2021, hibandwa by’umwihariko ku biga mu mwaka wa mbere.

Cyari cyateguwe mu bukangurambaga bwatangijwe na Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu Ishuri ry’Ubuvuzi n’Ubuzima (College of Medicine and Health). Hashyizweho ihuriro ry’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda (Medical Students Association of Rwanda) bazenguruka amashami ya Kaminuza yose batanga inyigisho nk’izo, ku nsanganyamatsiko igira iti “Menya wirinde”.

Ikibazo cy’inda zitateganyijwe kiri mu bihangayikishije u Rwanda muri rusange, UR nayo ikaba iri mu rugamba rwo guhangana nacyo irwanya ko hari abazira kutagira amakuru ahagije.

Ndagijimana Albert watangije icyo gikorwa yavuze ko iyo gahunda igenewe abanyeshuri bose by’umwihariko abiga mu mwaka wa mbere kuko baba batamenyereye ubuzima bwa Kaminuza.

Yagize ati “Twahisemo abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere kuko bari basanzwe bamenyereye ubuzima bwo mu mashuri yisumbuye aho abayobozi babo bahora babakurikirana ku bijyanye n’imyitwarire, babereka inzira nziza zo kunyuramo ariko ubu bikaba byarahindutse.”

Yakomeje avuga ko baza bibwira ko muri Kaminuza bisanzura uko bashatse, bigaha icyuho ababatera inda bakabafatirana.

Ati “Ubusanzwe baza bazi ko Kaminuza ari ahantu umuntu yigenga,aba agomba gukora ibyo ashaka, ariko bakabifata nabi bakisanga basamye.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye icyo gikorwa bavuze ko bizabagirira akamaro cyane ndetse bikababera impamba ifatika.

Niyomuhoza Divine yatangaje ko muri Kaminuza haberamo ibintu byinshi birimo n’iby’ubuzima bw’imyororokere, bityo ko ikiganiro yahawe kizamufasha kumenya uko yirinda.

Ati “Mu by’ukuri hari ibintu tuba tutazi niyo mpamvu iki gikorwa kizadufasha kwirinda kugira ngo tutangiza imibiri yacu.”

Akayesu Janet wiga mu mwaka wa 3 w’ubuvuzi rusange uri mu bagize ihuriro ry’abanyeshuri biga ubuvuzi  batanga ibyo biganiro yasobanuye ko uretse kuba abigishijwe baba batazi amakuru ajyanye na Kaminuza, hari n’ababa batazi kubara ukwezi kwabo neza, hakaba n’abatinya gufata imiti iboneza urubyaro.

Yakomeje ati “Ugize ibyago akaba yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye akaba atamenya ngo mbese ikinini kimfasha kudasama nagikura he? Ikindi ugasanga ntabwo bazi aho bakura udukingirizo bigatuma batwara inda batateguye.”

Ku rundi ruhande, n’ubwo bamwe bemera ko icyo gikorwa cyatangiwemo inyigisho z’ingenzi ubwitabire ntabwo bwari ku rwego rushimishije.

Nyuma y’Ishami rya Huye hakurikiyeho  irya Rusizi kuko ubu bukangurambaga buzazengurutswa amashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda.