Mudasobwa za Positivo zahabwaga abanyeshuri
Ni mu kiganiro cyatambukaga inyumvankumve kuri Radiyo ya Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021 aho Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof LYAMBABAJE Alexandre yaganiraga na Radiyo Salus ku iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda, imigabo n’imigambi ndetse n’imbogamizi zigihari.
Ku ngingo ijyanye no gukoresha ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda by’umihariko gahunda yo gutanga mudasobwa ku banyeshuri baza muri kaminuza igendana bya hafi no gukoresha ihuzanzira rya murandasi (internet network) avuga ko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buri kuganira n’amashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda (UR campuses)z’aho murandasi itari ngo bafatanye gukemura ikibazo byihuse.
Akomeza avuga ko n’aho murandasi iri hari ikoreshawa nabi ugasanga nk’abnyeshuri bari kuyikoresha ibitajyanye n’amasomo mu gihe cyo kwiga bityo ko hari gutegurwa ‘software’ yo gukemura icyo kibazo nanone ariko aho murandasi iri ariko ikaba idahagije cyangwa ikora nabi avuga ko nabyo biri gushakirwa umuti urambye wo gukorana n’ibigo bicuruza murandasi birenze kimwe.
Ati : ‘’ Byagaragaye ko iyo umuntu umwe gusa ari we ufite isoko (ryo gutanga murandasi) hari igihe usanga kubera guha murandasi inzego zose za leta, murandasi itanzwe ku munsi itajyanye n’iyo twaguze cyangwa dukeneye’’.
Ikijyanye na mudasobwa zahabwaga abanyeshuri baje muri kaminuza ariko ubu zikaba zimaze hafi imyaka ibiri zidatangwa, yavuze ko uruganda rwa Positivo rwazibahaga rwahagaze ubu hakaba hari abanyeshuri bageze mu mwaka wa kaburi n’abiga muwa mbere batazifite ku buryo ari imbogomizi ku kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (online learning).
Akomeza avuga kaminuza yaganiriye n’inzego bireba harimo MINEDUC na BRD ngo barebe uko iki kibazo cyakemuka. Ati:’’Impungenge dufite ariko, ni uko dukeneye mudasobwa ibihumbi cumi na bitanu (15,000), isoko ryo kuziguraho n’aho ubushobozi buzava ariko ibitekerezo by’aho buzaturuka birahari kandi turifuza ko byakorwa bigakemuka vuba”.
Gahunda yo gutanga mudasobwa ku banyeshuri baje muri kaminuza y’u Rwanda ni imwe mu mishinga y’uruganda rwa Positivo BGH rwatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015 bivuye mu bitekerezo byatangiwe mu nama yitwa Innovation Africa yateraniye I Kigali mu Rwanda mu Gushyingo 2014.